Bwa mbere mu Rwanda hakorewe icyuma gishyushya amazi

Ishuri rikuru ry’ubumenyingiro n’imyuga (IPRC West) ryakoze icyuma gishyushya amazi gikoresheje imirasire y’izuba (Water Heater), icyuma gikorewe mu Rwanda ku nshuro ya mbere.

Kimwe muri ibi byuma bishyushya amazi byamaze kumanikwa muri Hotel Saint Jean.
Kimwe muri ibi byuma bishyushya amazi byamaze kumanikwa muri Hotel Saint Jean.

Iyo ni intambwe ikomeye mu gukomeza guhanga udushya dukorerwa mu Rwanda, kuko bene ibyo byuma byari bisanzwe bitumizwa hanze.

Umuyobozi wa IPRC West, Ir Mutangana Frederic Avuga kandi ko ubu buryo buhendutse ugereranije n’uburyo busanzwe bwo gukoresha umuriro, cyangwa ubwo gukoresha imirasire y’izuba hifashishijwe ibyuma byatumizwaga hanze.

Agira ati ʺNi uburyo buhendutse, kuko twe dushyiramo uburyo niba hoteli yakoreshaga 200Frw kuri Kilowati ishyushya amazi, ubu buryo buzajya bubara bugabanijeho 20% kandi ikatwoherereza ubutumwa bugufi, ari twe na hoteli bakayibona ku buryo bwikoze.”

Iyi gahunda bayifashijwemo n'itsinda ry'impuguke zo Busuwisi.
Iyi gahunda bayifashijwemo n’itsinda ry’impuguke zo Busuwisi.

Yavuze ko kiriya cyuma bagitangira ubuntu, kuko ubusanzwe umuntu ugitumije hanze akigura miliyoni 5Frw.

Ati “Icyo tukwishyuza ni ya mazi washyuhije kandi yakoresheje nayo agabanijeho 20% ku giciro gisanzwe. Icyo tugusaba ni ugukoresha icyo cyuma, nyuma y’imyaka 15 tukakikwegurira.”

Mu gutangira gukoresha ibyo byuma bahereye kuri Hotel Saint Jean ya Diyoseze Nyundo, iri mu Mujyi wa Kibuye.

Aka kuma ni ko kagira uruhare mu kumenya ingano y'amazi yashyuhijwe n'icyuma yakoreshejwe kakohereza ubutumwa k'ugakoresha no k'uwagakoze.
Aka kuma ni ko kagira uruhare mu kumenya ingano y’amazi yashyuhijwe n’icyuma yakoreshejwe kakohereza ubutumwa k’ugakoresha no k’uwagakoze.

Padiri Utuje Theodose umuyobozi wayo yemeza ko mu guhitamo gukoresha ibyo byuma, babanje kwirebera uburyo kubyifashisha bihendutse.

Ati “Bari kudushyiriraho ibyuma bitatu kandi twizera ko bizadufasha. Mu kwezi twishyuraga umuriro ugera ku bihumbi 500Frw, uretse ko aha hahurizwaga n’ukoreshwa n’imashini ebyiri dufite zikoreshwa mu gikoni, ariko twizeye ko azagabanuka.ʺ

Niyonzima Denis umukozi wa IPRC West uri mu itsinda ry’abakoze icyo cyuma, avuga ko ubuziranenge bwacyo bwizewe kuko cyakorewe igerageza rihagije kandi bakanifashisha n’inzobere.

Ir Mutangana Frederic avuga ko bazahera ku bigo bikenera cyane amazi ashyushye, ariko bakazanagera no ku ngo bwite.
Ir Mutangana Frederic avuga ko bazahera ku bigo bikenera cyane amazi ashyushye, ariko bakazanagera no ku ngo bwite.

Ati: ʺTumaze umwaka wose tugerageza ubu buryo, tunarushaho kubonoza, kandi twisunze itsinda ry’impuguke zo mu gihugu cy’Ubusuwisi ku buryo nta mpungenge dufite kuri ibi byuma.ʺ

Avuga ko bagiye gutanga ibyo byuma bahereye ku bigo bisanzwe bikoresha amafaranga menshi mu gushyushya amazi nk’amahoteli, ariko ngo intego ni ukuzagera no ku baturage basanzwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

ibya tumba ndabizi ariko ibi bya IPRC WEST bifite new technology.ahubwo nibyiza kuko bose ari iprc mineduc ibahuze bajye bakorana.igishimishije nuko amashuli yimyuga TVET arimo gukora ibintu byiza.keep it up friends.nange icyampa umwanya nabyiga.ahubwo yamodoka mwajyaga mwatsa mukoresha Jean phone call byaje kurangira gute?yandege bite?IPRC WEST turabemera

peter yanditse ku itariki ya: 8-09-2017  →  Musubize

muri last paragraph murahasanga inkuru ivuga ko TCT ikora kandi yahoze ikora izi solar heater

TT yanditse ku itariki ya: 8-09-2017  →  Musubize

Ibi ni ukubeshya kuko muri Tumba College bamaze imyaka itandatu bakora izi solar water heater. ahubwo iyi nkuru ihindurirwe title.

mujomba Emmanuel yanditse ku itariki ya: 8-09-2017  →  Musubize

ntago dushaka nyegabo ko tumba ibikora ariko iyi technology irimo ya smart metering igufasha kumenya amazi yakoreshejwe na degree yarariho kuburyo umuntu client a bona sms ya consomation ni ubwambere ikoreshejwe.kandi ninabyiza niba Tumba yarabikoze kuko twese ni igihugu turimo guteza imbere ahubwo tuzifatanya nabo dukore byinshi bihagije ababikeneye ninabyizako twese turi muri Mineduc tukaba turi IPRC.wakoze kubitumenyesha

Alias yanditse ku itariki ya: 8-09-2017  →  Musubize

arko rubanda muransetsa, uravuga ngo barabeshya utatwereka gihamya.
wasanga izo za tumba uvuga se zitamamaza ibintu byabo wabona, nabo nta kizere babifitiye nkaba ngaba........

Mr sure deal yanditse ku itariki ya: 8-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka