Burya ngo Internet ya Uganda ntiyakuweho na Leta, ’Yagonzwe n’ubwato’
Amatora ya Uganda yarangiye, Yoweli Kaguta Museveni yegukana intsinzi, kandi inkuru z’imigendekere y’amatora nazo zirakomeje.
Iyakomeje kuvugwa cyane ni iy’Umuminisitiri wasobanuye ikibazo cy’ibura ry’amashanyarazi ku buryo butavuzweho rumwe.
Uyu mu Minisitiri yabeshyuje ibyavuzwe na na Komisiyo y’itumanaho ya Uganda, Uganda Communications Commission(UCC).
UCC ngo yari yavuze ko ahagana ku munsi w’amatora, internet bayihagaritse, bikekwa ko byakozwe ku mpamvu z’umutekano.
Uyu muyobozi we rero yagize ati "Ariko amakuru ya vuba mbonye aturutse ku nshuti zanjye ziri i Mombasa avuga ko ubwato bwari burimo gutambuka bwagonze umugozi (cable) wa interineti ahitwa Tutu, ubu bakaba barimo kugerageza gushakisha ibice byawo kugira ngo bongere bawuhuze."
Aha ariko, umunyamakuru yashatse kubeshyuza umutumirwa we, ariko amubwira ko ameze nk’ushaka gutema ishami yicayeho, kuko Perezida Yoweli Kaguta Museveni watowe, n’ubundi ari we wazanye Internet.
Yagize ati "Umuntu wazanye interineti ni we mwatoye; ibyo ni bimwe mu byiza yabahaye. Mbese mu 1986 mwari mufite interineti? Mwari muyifite se? Mama wawe yakubwiye ko icyo gihe bari bafite interineti? Ariko icyo gihe igihugu nticyakoraga neza. Ubu ibintu birahinduka, turi kwerekeza mu isi y’ikoranabuhanga n’ikoranabuhanga rya internet."
Yongeyehi ati "Ni ikibazo cy’iminsi mike gusa, wenda ibyumweru bibiri cyangwa icyumweru kimwe; barimo gukora, abatekinisiye bacu barimo gukora ibishoboka byose kugira ngo bayisubizeho. Reka twizere perezida; uwazanye interineti ni na we uzayisubizaho. Barimo gukora amanywa n’ijoro, abatekinisiye bacu bakorana bya hafi."
Agaruka ku makuru ya mbere, uyu muminisitiri yagize ati "Ibyo UCC yababwiye, ifite uburenganzira bwo kubibabwira, kandi amakuru tuzi, abantu bacu bakora mu rwego rw’itumanaho, tuzi ko umugozi wa interineti wangiritse, kandi barimo kuwusana, barimo kuwukosora."
Umunyamakuru yagaragaje ko atanyuzwe, nuko arabaza ati "Ariko se mubisobanura mute, kuki ibi bibaho muri iki gihe cy’amatora?"
Aha rero, umutumirwa yeretse umunyamakuru ko ab’ubu barangaye batumva, aho yagize ati "Muzi se ikibazo mufite mwebwe rubyiruko? muta igihe kinini kuri TikTok aho kumva ubutumwa bwa perezida. Kandi abumvise ubutumwa bwa perezida ni bo bamuhundagajeho amajwi. Mbabwire? Perezida yatsinze mu gace ka Arua Central, kandi ntiyari yarigeze atsinda i Arua Central. Mu matora yose yabaye muri Uganda, ntiyari yarigeze atsinda i Arua Central. Ubu ni we wegukanye intsinzi ya Arua Central, icyo twita Central Division ya Arua. Perezida wacu arimo kurushaho gukundwa."
Icyakora, ku mbuga nkoranyambaga abantu benshi babwiye Nyakubahwa Balaam bati "uzabeshye abandi."
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|