Burya kugira ubwoba bwo kuvugira mu ruhame ni indwara ariko ikira

Glossophobie cyangwa se Glossophobia ni ukugira ubwoba bwo kuvugira mu ruhame (mu bantu benshi). Ni indwara ikunze kwibasira abantu benshi, aho ubushakashatsi bwagaragaje ko abagera kuri 75% by’abatuye isi biyumvamo ubu bwoba bwo kuvugira mu ruhame ariko ku kigero kitari kimwe, nk’uko Wikipedia.org ibisobanura.

Glossophobia biva ku ijambo ry’ikigereki ‘glossa’ bivuga ururimi (tongue/langue), phobos ni ubwoba cyangwa igihunga; ni uko glossophobia bikaba ubwoba cyangwa igihunga cyo kuvugira mu ruhame.

1. Ese ni ibihe bimenyetso ufite iyi ndwara ya Glossophobia agaragaza?

Umuganga wize ibijyanye n’imitekerereze (Psychologue), Catherine Depied-Farçat, avuga ko bigaragara mu byiciro bitatu:

 Mbere y’uko igihe cyo kuvugira mu ruhame kigera: Umuntu agira ibimeyetso bigaragarira ku mubiri (Physique), no kumva wahunga icyo gikorwa ntugere aho kizabera.

 Mu gihe atangiye kuvuga: Umuntu ashobora kudidimanga, kubura amagambo, kubira ibyuya byinshi cyane mu biganza, gutera cyane k’umutima, kumva udahagaze neza, ndetse hakaba n’abantu binanira bakagera ubwo bata ubwenge bakitura hasi.

 Nyuma yo kuvugira mu ruhame: Umuntu agira kwishinja ko atavuze neza, ndetse no kumva ko abantu batanyuzwe n’ibyo yababwiye cyangwa batabyakiriye neza.

2. Ese ni iki gitera ubwoba bwo kuvugira mu ruhame?

Psychologue Catherine avuga ko hari impamvu zifite inkomoko mu koko, bivuze ko umuntu ashobora kubikomora ku bo mu muryango we.

Indi mpamvu ishobora kuba ituruka ku byamubayeho mbere bitewe na sosiyete yabayemo cyangwa se abamukikije: Urugero no kuba umuntu yarigeze guhabwa ijambo yavuga agasekwa, agateshwa agaciro, agakozwa isoni n’ibindi bisa nk’ibyo.

Iyi ndwara n’ubwo ikunze kwibasira cyane abantu basanzwe bagira isoni, ariko biratandukanye. Aho bitandukaniye n’uko uyu muntu ugira isoni uko akomeza yigaragaza, uko umwanya agenda ushira avuga ni ko ubwoba bugenda bushira.

Naho umurwayi wa Glossophobie we uko umwanya ugenda ushira, uko agenda avuga ni ko akomeza gutekereza uko yitwaye, uko yiyumva ari nabyo bikomeza kumwongerera ubwoba muri icyo gikorwa.

3. Ingaruka zo gutinya kuvugira mu ruhame

Uko ubwoba bugenda bukura, birushaho kumutera guhunga abandi no kwirinda kwigaragaraza ahahuriye abantu benshi. Bimutera guhunga inshingano zituma ahagarara cyangwa se avuga mu ruhame, bityo ntabe yazamurwa mu ntera y’akazi ke.

Catherine Depied-Farçat agaragaza bumwe mu buryo bwafasha guhangana n’ubwoba bwo kuvugira mu ruhame.

 Kwitoza kuvuga uri wenyine imbere y’indorerwamo (mirroir) cyangwa imbere y’abantu bawe, inshuti zawe udafiteho ikibazo cyangwa se wumva wizeye ko zitaguseka.

 Kwifata amashusho urimo kuvuga.

 Kwiga amasomo ajyanye n’ikinamico.

 Gukora imyitozo ijyanye no kwirekura no gukoresha ubwonko

Ubu buryo iyo butagize icyo bufasha umurwayi wa Glossophobie ni byiza ko yareba inzobere (Psychologue) ikamufasha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Nange ndumwe murabo nyeneye ubufasha bwanyu pe

Fred yanditse ku itariki ya: 6-02-2024  →  Musubize

Nizereko mumezeneza nanjye nfite ikibazo ku ndwara yubwoba bimbaho nkiyo ngiye gukora igikorwa runaka imbere yabantu kandi ndacyari muto guhagarara mu ruhame ngira igihunga no kuvuga bikaba gusyo ndabinginze mungire inama kuko nunva bimbangamiye

Irasubiza jeanbaptiste yanditse ku itariki ya: 19-02-2023  →  Musubize

Ndangirango mundangire imiti nagura kuko rwaye irwara yokugira ubwira mbere yuko jya kuvuga nambere yuko ntekereza icyo ngomba kuvuga ndabasaba Ko mwaturangira imiti umuntu yagura muri Dallas yamukiza Ubwo burwayi

Nyiramariza Marie Rose yanditse ku itariki ya: 26-07-2022  →  Musubize

Ndangirango mundangire imiti nagura kuko rwaye irwara yokugira ubwira mbere yuko jya kuvuga nambere yuko ntekereza icyo ngomba kuvuga ndabasaba Ko mwaturangira imiti umuntu yagura muri Dallas yamukiza Ubwo burwayi

Nyiramariza Marie Rose yanditse ku itariki ya: 26-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka