Benshi mu bakoresha imoso bahamya ko bahatiwe kubireka

Ku isi yose abantu bakoresha imoso babarirwa muri 16%. Mu rwego rwo kugaragaza ingorane bene abo bantu bahura nazo, mu Isi ifite umubare munini w’abantu bakoresha indyo, hashyizweho umunsi mpuzamahanga wahariwe abakoresha imoso, wizihizwa ku itariki ya 13 Kanama buri mwaka, benshi bakemeza ko bagiye bahohoterwa bahatirwa gukoresha indyo.

Gukoresha imoso si ikibazo
Gukoresha imoso si ikibazo

Mu Rwanda naho abakoresha imoso barahari n’ubwo nta mubare wabo nyawo uzwi. Kuri uyu munsi wo kwizihiza abakoresha ukuboko kw’imoso, twaganiriye na bamwe muri bo batangaje ko gukoresha imoso abantu bamwe babibona nk’ikintu kidasanzwe.

Niyonteze Emilienne akoresha ukuboko kw’imoso, avuga ko kera mu muryango iwabo bamubonaga nk’umuntu udasanzwe ndetse yanakora ikosa bakamufata nk’umuntu udashobotse.

Ati “Jyewe sinabara inkoni nakubiswe kubera kwandikisha imoso, ndetse no gukoresha ibintu byinshi imoso”.

Ikintu atakoreshaga imoso ngo kwari ugusuhuzanya gusa, ibindi byose yabikoraga n’imoso, haba kwandika, guterura ikintu, ndetse no kumesa imyenda akaboko k’imoso niko kamufashaga cyane.

Umwe mu babyeyi utarashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko afite umwana w’imyaka 8 ukoresha imoso. Akibona ko umwana we yandikisha imoso yatangiye kumva bimuteye impungenge, kubera ko yumvaga azagaragara nabi mu muryango we nk’umwana utujuje byose.

Ati “Nabibonye ko azakoresha imoso atangiye kwiga mu mashuri y’Incuke, nyuma ntangira kumutoza kwandikisha ukuboko kw’indyo ariko bikanga, yakoresha imoso akabona umwana we niho yandika umukono mwiza.”

Si uyu mubyeyi gusa uvuga ikibazo yahuye nacyo ku mwana we, kuko abantu batandukanye bakoresha imoso batangaza ko bahura n’ibibazo bitandukanye mu buzima, bituruka kuba bafatwa nk’abadasanzwe cyangwa se nk’abafite ikibazo.

Niyomugabo Jean Bosco avuga ko yandikisha imoso kuva akiri muto, ariko yahuye n’imbogamizi akigera mu mashuri abanza kuko mwarimu yabanje kubimubuza, kubera ko bitafatwaga nk’ibisanzwe.

Mu byo yibuka ni uko ibyumweru bibiri agitangira ishuri byabanje kumugora kubera ko mwarimu yamutoteza, amubwira ko arimo akora amakosa kandi kwandikisha indyo byaramunaniye, ndetse bimuviramo kumva yanze ishuri.

Niyomugabo byageze aho ababyeyi be bamwimura kuri icyo kigo kugira ngo abashe kwiga neza, batamushyiraho urutoto rwo kwandikisha indyo kandi atabishoboye.

Umwarimu wigisha ku kigo cy’amashuri abanza cya Mubuga mu Karere ka Nyanza, Lucie Mukarugambwa, avuga ko kwandikisha imoso ku munyeshuri nta kibazo kirimo, kuko akenshi usanga abantu bandikisha imoso baba bafite umukono mwiza cyane.

Ikindi ngo umwana ntagomba kuzira ko yandikisha imoso kuko aba ariko yisanze ameze, ahubwo abarimu n’ababyeyi bagomba kumufasha akabasha kunoza ibyo akora.

Ati “Gukoresha imoso nta cyaha kirimo, abana bagomba guhabwa uburenganzira busesuye bakayikoresha, cyane abakiri bato, kugira ngo bitazabateza ingorane n’ibibazo mu buzima bwabo, bwo kumva ko kwandikisha imoso ntacyo bazimarira”.

Aba bose bavuga ko bakoresha ukuboko cyangwa ukuguru kw’imoso ari byo bibabangukira, ariko bagahuriza ku kintu kimwe ko mu mikurire yabo baragiye bafatwa nk’abantu badasanzwe cyangwa se nk’abafite ikibazo, ku buryo hari n’abahatiwe kwandikisha indyo ku ishuri.

Hari ibihugu bihana abagaragaje ko bakoresha imoso

Urubuga randomhistory.com ruvuga ko ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko abakoresha imoso bagaragara cyane mu bantu b’igitsina gabo, kurusha ab’igitsina gore.

Urwo rubuga rukomeza ruvuga ko mu bihugu byinshi by’Abayisilamu bibujijwe kurya ukoresheje ukuboka kw’imoso, kuko ari ko bakoresha bisukura, bavuye mu bwiherero.

Ikindi kandi ngo kugaragaza ko ukoresha imoso mu ruhame, bihanwa n’amategeko muri bimwe mu bihugu by’Abayisilamu harimo Saudi Arabia.

Mu idini ry’Abayahudi n’Abakristu, ukuboko kw’iburyo ni ko gukoreshwa mu bintu bitandukanye.

Nko mu Banyagatolika n’Abangilikani, umupadiri cyangwa umupasiteri agomba gutanga umubiri wa Kristu akoresheje ukuboko kw’iburyo. Uwakiriye nawe, akawakira ateze ikiganza cy’ukuboko kw’imoso hejuru y’ikiganza cy’iburyo hanyuma agakoresha, indyo atamira ukarisitiya ntagatifu.

Ibindi bimenyetso Pasiteri cyangwa Padiri akora nko mu gutanga umugisha, abikoresha ukuboko kw’iburyo, ngo kuko kugaragaza ukuboko kw’Imana.

Ikindi ngo ni uko ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza yitwa St. Lawrence University ya New York muri Amerika, bwagaragaje ko abantu bakoresha imoso bagira ubwenge buri hejuru kurusha abakoresha indyo, kuko ngo n’abahanga babayeho ku Isi barimo Albert Einstein, Isaac Newton, nabo bakoreshaga imoso.

Ibyo ngo bikaba byashimangirwa n’uko guhanahana ubutumwa hagati y’igice cy’iburyo cy’ubwonko n’icy’ibumoso, byihuta cyane ku bantu bakoresha imoso.

Bivuze ko ubutumwa butangwa byihuse, bigatuma abakoresha imoso babasha gukora ibintu byinshi vuba, kandi bagakoresha ibyo bice byombyi by’ubwonko icyarimwe mu buryo bworoshye.

Ikindi kandi, ngo muri rusange abantu bakoresha imoso bagorwa cyane no gucuranga gitari, gukoresha umukasi, n’ibindi bikoresho byinshi byagenewe abakoresha indyo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka