Bakoze ikoranabuhanga ryihutisha serivisi muri resitora bidasabye uwakira abantu

Abagize itsinda Inmotion Tech basohoye ikoranabuhanga bise ‘Orderfene’ rifasha abafite uburiro (restaurants), Hoteri n’utubari cyangwa za super markets kudahererekanya impapuro ziriho ibiciro by’ibyo bacuruza, no kwihutisha serivisi batanga.

Bimwe mu bigo bikomeye byatangiye gukoresha iryo koranabuhanga
Bimwe mu bigo bikomeye byatangiye gukoresha iryo koranabuhanga

Ibyo babikoze batekereza gutanga serivisi yihuta no gufata ingamba muri iki gihe cyo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Uhagararire iryo tsinda ry’abantu batatu rya Inmotion Tech, Rushita Arfene, avuga ko ibi bizoroshya uburyo abantu bakoraga mu kazi kabo kandi bikagabanya gukora ku mpapuro ari benshi bityo bakirinda kandi bagahabwa serivisi vuba.

Yagize ati “Ahantu hazajya haba hari iryo koranabuhanga uzajya ugera ku meza ukore scan ya ‘QR’ isanzwe uhite ubona ibyo bacuruza hanyuma usabe ibyo ukeneye kuri terefoni yawe uhite ubona ko babibonye hanyuma babigukorere bakuzanire”.

Rushita avuga ko nka za hoteli zizunguka cyane kuko ngo aho guhamagara no kugira abaseriveri benshi bazajya bakoresha bake kandi ntibisabe kwitaba telefoni kenshi.

Yagize ati “Umuntu uri mu cyumba cyangwa uri muri piscine si ngombwa guhamagara kuko uzajya ubishyira muri system bahite babibona bagukorere ibyo ukeneye bitagombye ko baza kukureba”.

Rushita asaba abantu bose kuzitabira iri koranabuhanga kuko bizagabanya amafaranga menshi batangaga ku bakira abantu, byorohe kumenya uko amafaranga yinjira kuko uzajya wishyura ukoresheje iryo koranabuhanga kandi bibe intwaro ikomeye mu kwingira icyorezo cya Covid-19.

Inmotion Tech bavuga ko Orderfene ari uburyo bwiza bwa ‘Covid Check’, aho umenya abagana aho ukorera utarinze kwandika imyirondoro yabo ku mpapuro.

Bavuga ko uyikeneye ashobora kuyibona mu minsi irindwi kandi ko idasaba gukora ‘downloading’ cyangwa ‘apps’ kandi ko buri wese ashobora kuyikoresha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka