Bahise ‘kuri Saint Valentin’ kubera uwahaguye arimo gusambana

Mu Karere ka Karongi, mu Murenge wa Rugabano, hari umusozi bahimbye izina rya ‘Saint Valentin’ kubera umusore wahatakarije ubuzima yagiye kugira icyo yimarira (gusambana) n’inkumi mu kagoroba.

Agasozi bahimbye Saint Valentin kubera kwivugana umusore
Agasozi bahimbye Saint Valentin kubera kwivugana umusore

Uwo musozi uri ku muhanda uva i Muhanga werekeza i Karongi ugeze mu rugabaniro rw’Imirenge ya Rugabano mu Karere ka Karongi na Nyange mu Karere ka Ngororero.

Abaturiye ako gasozi bazi neza amateka yakabereyeho bavuga ko umusore n’inkumi babyumvise kimwe (kumvikana), bajya haruguru y’umuhanda ahantu hari umukingo witegeye umuhanda ariko hari n’agashyamba.

Ubwo nyamusore n’inkumi ye bisunze agahuru kari hafi aho, ariko begereye cyane ahareba mu muhanda kuko bari batinye kuzamuka ngo bajye mu ishyamba hagati kandi bwari butangiye kwira.

Umusore yaratangiye arashishikara ariko afashe ku gati kadakomeye, umukobwa na we afashe ku giti kinini, noneho bageze mu mahina umusore ntiyibuka ko ari ku mukingo na ka gati yari afashe arakarekura aho yari ahagaze haratenguka amanuka uko yakabaye, yiyesura mu muhanda ku ruhande ruriho umugenda wa sima.

Umukobwa yabuze uko abigenza aremera ajya gutabaza, abaturage bahageze basanga umusore yumye nk’ejo ipantalo iri mu mavi. Umugabo apfa atyo azize urw’abagabo, agasozi na ko bahita bagahimba ’Saint Valentin’ ari we mutagatifu w’abakundana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ubu ngubu gusambana bisigaye byitwa "kuba mu rukundo".Ntabwo abantu bakibifata nk’icyaha imana itubuza!!!imana bayihinduye zero.

gataza yanditse ku itariki ya: 14-02-2021  →  Musubize

Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana n’abo batashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Ijambo ry’Imana rivuga ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.Nukutagira ubwenge nyakuri (wisdom).

kirenga yanditse ku itariki ya: 14-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka