Aragisha inama: Yaterese abakobwa babiri, bose baramubenga

Umusomyi wa Kigali Today yanditse ubutumwa mu mwanya wagenewe ibitekerezo agisha inama y’uko yabigenza ngo ashinge urugo mu bushobozi afite, ariko akaba afite imbogamizi z’uko abakobwa babiri yaterese bamubenze.

Ubutumwa bwe buragira buti: "None se gukora ubukwe ko bihenze twebwe b’abakene tuzabigenza gute? Kuko nko gukodesha salle y’ubukwe bigera no muri 1.000.000 naho decoration n’imyenda y’abageni na byo ni nka 1.000.000 noneho gato ni 120.000, imodoka z’abageni nazo ziri muri 200.000, cameraman ari muri 280.000 noneho wateranya ayo amafaranga yose ugasanga twebwe abasore turayabuze."

"Kuko jye rwose hari umukobwa twakundanye dupanze ubukwe bigera aho mubwiye ko mfite 2.000.000 gusa kandi zigomba kuvamo byose arabyanga ndetse ahita anambenga kuko ngo ntashoboye. Kuko we yansabaga kugurisha amasambu yanjye yose narazwe n’ababyeyi kugira ngo nkwize ngo nibura 6.000.000 ngo ubukwe bugende neza."

"Si ibyo gusa na nyuma yaho naterese undi mukobwa mwiza dusengana w’umuririmbyi aranyitegereza aravuga ngo rwose nindeke kwitesha umutwe ntabwo nujuje conditions z’uwo ashaka. Ngo ntiyashakana n’umuntu ugenda ateze shirumuteto kandi umukobwa afite ivatiri nziza. None ubwo tuzabigenza gute?"

Bamwe mu batanze ibitekerezo kuri ubu butumwa, hari uwagize ati "Yaretse gusoroma ibimusumba se? Uwo nta nama akeneye ari kuganira."

Undi yagize ati "Nakocore. Bapfa kuba babyemeranya. Famille bayibwirire mu gikari."

Undi we yagize ati "Corona yarabyoroheje izarangira umwana mu nda afite amezi 3"

Hari undi watanze igitekerezo agaragaza ko abantu badakwiriye gushingira urukundo ku bintu umuntu atunze, ati "Bene abo bagore bakurira mu nzu. Gushyingiranwa k’umuhungu n’umukobwa ntibigombera amafaranga na busa, baragenda(uko bameze kose) imbere ya Gitifu na Pasiteri bakabasaba kubashyingira ubundi bakigira mu rugo, abaseka bagaseka. Adamu na Eva se bari bafite iki? Hari karuvati bari bambaye cg imodoka cg inzu! Ibintu bipfira mu myumvire y’abantu."

Nawe wamugira inama, wandika ubutumwa hepfo y’inkuru ahagenewe umwanya w’ibitekerezo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

inama namugira naze mu cyaro hari abana beza kandi badakunda amafaranga pe naho abo nuko bayakuriyemo pe

elissa yanditse ku itariki ya: 27-04-2020  →  Musubize

Reka uyu musore Ari kuganira , gusa ubana numuntu kuko mwakundanye Kandi gukundana ntibivuze ubushobozi ( amafaranga nibindi). Gusa ibyo yavuze bibaye aribyo namugira inama yo kubanza agashaka umukunzi then akabona gutekereza ibyubukwe. Kuko icyo mbona abanza gutekereza ubukwe akibeshya ko umukobwa wese bahuje urugwiro bakundanye, sibyo nagato.

Norbert yanditse ku itariki ya: 26-04-2020  →  Musubize

Uyu musore ashobora kuba yashakaga kutuganiriza, ibi avuga biramutse ari ukuri, yaba ariwe ukunda ibintu n’iraha, kuko bigaragarako aba yifuza gukundana n’abamurusha umutungo ndetse no gukoresha ubukwe buhenze, niba koko ashaka kubaka urugo, nashake umukene uzi gukora kdi ntibakore ubukwe ahubwo bazijyane kumurenge nyuma ya COVID-19 Ctif azabasezeranya, ariya mafaranga ya bazayatangize business iciritse, arebe ko atazatera imbere mu gihe gito.

Anastase Nsengiyumva yanditse ku itariki ya: 25-04-2020  →  Musubize

Ibintu biroroshye rwose pe. Uyumusore nashake umukobwa uri kurwego rwe, utamurusha amafaranga,yibonamo kdi nawe akamwibonamo kuko barahari rwose. Natuze akorere amafarangaye yitonze kdi ashakisha bizacamo ntakabuza.

Gasigwa yanditse ku itariki ya: 25-04-2020  →  Musubize

Ni abanze yige urukundo icyo ari cyo kuko abakobwa bo muri iki gihe babaye indaya bakanabishigikirwa nababyeyi babo.
Banza wubake ubwenge bwawe igisubizo uzakibona.

Rwabo yanditse ku itariki ya: 25-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka