Amerika: Ubukwe bwabo bwabereye imbere y’umucamanza wenyine nyamara bari baratumiye abantu 170

Umukobwa witwa Jamie Douglas ufite imyaka 26 na Stephen Bradford ufite imyaka 28, byabaye ngombwa ko bahagarika ubukwe bwabo bwari bufite agaciro k’ibihumbi 45 by’Amadolari ($45,000) kubera icyorezo cya Coronavirus.

Nubwo bahagaritse ubukwe bwagombaga kubera imbere y’abantu 170 bari batumiye, ntibyababujije kugirana isezerano rituma umwe aba umugore undi akaba umugabo imbere y’umucamanza umwe gusa.

Nk’uko Jamie abisobanura imyiteguro yose yari yararangiye, baramaze guteguza aho bazajya mu kwezi kwa buki mu Butaliyani, ikanzu y’umugeni yaraguzwe ibijyana no kwakira abatumiwe byose byateguwe, gusa ngo abo bari barishyuye bose babasubije amafaranga yabo.

Jamie yagize ati “Ndishimye 100% kuko ntaretse gusezerana, ni byo hari ubwo twumva tubabaye kuko bitagenze uko twari twabiteguye, ariko tuzi ko tutagomba guhangayitswa n’ibyo ukundi, ntitwicuza na gato”.

Igihe cyo kwifotoza cyarageze imvura iragwa, abageni bifotoreza mu mvura
Igihe cyo kwifotoza cyarageze imvura iragwa, abageni bifotoreza mu mvura

Ubukwe bwagombaga kubera mu mujyi wa Chattanooga-Tennessee muri Amerika y’Amajyaruguru, Jamie nk’uko abivuga akaba yari amaze umwaka wose abutegura kuko Stephen, we yari mu butumwa bwa gisirikare mu bindi bihugu.
Jamie yagize ati, “Stephen yari mu butumwa bwa gisirikare mu kindi gihugu, kandi twari tumaze amezi 16 twemeranyije kuzabana,urumva ko nari mfite umwanya uhagije wo gutegura ubukwe bwacu”.

“ Nari narafashe ikanzu yanjye y’ubukwe, indabo z’ubukwe, abagombaga kuririmba mu bukwe bari bateguye, abafata amafoto n’amashusho (photographer and videographer) twari twarabashatse mbese muri rusange byagombaga kudutwara ibihumbi 45by’Amadolari ($45,000)”.

Jamie n’umukunzi we Stephen batangiye guhangayika ko icyorezo gishobora kuburizamo ubukwe bwabo, nyuma yo kubona uko byari bimeze mu Butaliyani bigatuma babwira abo bari basabye kubategurira ukwezi kwa buki ko batakigiyeyo, gusa bumvaga ibindi birori bizaba nta kibazo.

Nyuma yo kubona amabwiriza yashyizweho na Leta zunze ubumwe za Amerika ko nta bantu bemerewe guhurira hamwe barenze 10, abageni bahise babona ko ubukwe bwabo bugomba guhagarara, ariko ntibareke gusezerana ngo babane ahubwo bakabikora bijyanye n’uko ibihe bimeze.

Jamie yagize ati, “Numvaga mfite ishusho y’uko nifuzaga ko ubukwe bwanjye bwagenda, numvaga iyo mbwimura butari kuzagenda uko nabushakaga, imyiteguro y’ubukwe yari igoye kandi numvaga nshaka ko birangira sinkomeze guhangayika”.

Nyuma yo kubona ko ibihe bidutengushye twahisemo gusezerana bitandukanye n’uko byagombaga kugenda, dusezerana ku itariki 17 Werurwe 2020, umunsi umwe mbere y’itariki twagombaga gukoreraho ubukwe.

Yari itariki ifite icyo ivuze kuko ari yo tariki Stephen yagiriyeho mu butumwa ni ukuvuga ko umwaka wari wuzuye (one-year anniversary of the day that Stephen left for deployment).

Jamie yagize ati, “Twiyemeje kubikora dutyo, dutumiza ibyo kurya bidusanga mu rugo, mu gitondo nka saa mbili tujya ku nzu urukiko rukoreramo (courthouse), dusaba icyemezo cyo gukora uwo muhango muto wo gusezerana, turakibona, nyuma turawukora, birangiye kuko twumvaga nta na kimwe twacikwa twasohotse hanze kwifotoza, dusanga imvura iragwa, ariko ntibyatubuza kwifotoza, twifotoreza mu mvura”.

“Nakoze umutsima bategura mu bukwe (wedding cake) turawurya, tubyinana n’umugabo wanjye turi twenyine mu ruganiriro, mbese ibyo twifuzaga gukora mu bukwe bwacu byose, twashakaga uko tubisimbuza”.

Jamie avuga yatangaje inkuru ye kugira ngo ashishikarize abandi bateganyaga ubukwe muri ibi bihe by’icyorezo cya Coronavirus, guhindura uko gahunda zari ziteguye, ariko ntibareke kwizihiza urukundo(to celebrate love), nubwo bitagenda uko bari babyiteguye.

Yagize ati, “Ndashaka kubwira abageni ko nta kintu bitwaye kuba umuntu yakoresha uburyo buhari”.

Ni inkuru dukesha urubuga rwa Internet rwa Metro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka