Amavuta y’ingazi (amamesa) afasha mu mikurire y’abana

Urubuga https://lanouvelletribune.info ruvuga ko amamesa akorwa mu mbuto z’ingazi, kandi nta binyabutabire (ingrédients chimiques) bishyirwamo mu gihe bayatunganya.

Amavuta y'amamesa agira akamaro kanini ku mubiri w'umuntu
Amavuta y’amamesa agira akamaro kanini ku mubiri w’umuntu

Niyo mpamvu ari amavuta y’umwimerere kandi akize kuri vitamine A, E na O, akagira n’izindi ntungamubiri z’umwimerere zifite akamaro mu mikurire y’abana ndetse ku buzima muri rusange. Amamesa akemura ibibazo byinshi mu buzima bw’umuntu.

Umushakashatsi witwa Didier Amoussou unarya ayo mavuta y’amamesa avuga ko amamesa agira akamaro gakomeye ku buryo ashobora no gufasha umuntu wariye cyangwa wanyoye ibintu birimo uburozi bwica, amamesa akagabanya imbaraga zabwo.

Ibyiza by’amamesa kandi bivugwa n’uwitwa Marie Quenum, ukorera mu isiko ryitiriwe “Sainte Rita”, i Cotonou muri Benin, avuga ko amamesa ari meza no ku bagore batwite kuko abongerera intungamubiri bikagira n’akamaro ku mikurire y’umwana uri mu nda.

Imbuto z'ingazi zivamo amavuta y'amamesa
Imbuto z’ingazi zivamo amavuta y’amamesa

Ikindi nk’uko uwo Marie Quenum abivuga, iyo umuntu afashe amamesa akayavanga n’umunyu bibyara umuti ukomeye uvura inkorora ku bana, hakiyongeraho ko amavuta y’amamesa afasha amaso kubona neza kurushaho.

Nk’uko kandi bitangazwa na Laurinda Santos, inzobere mu bijyanye no gukora amavuta n’amasabune by’ubwiza, ukorera i Cotonou muri Benin, avuga ko amavuta y’amamesa yifashishwa mu gukora amwe mu mavuta n’amasabune by’ubwiza.

Amavuta n’amasabune bikozwe mu mamesa bivura uruhu, rukanyerera kandi rugahora rworoshye.

Mu Burayi ho, amavuta y’amamesa akoreshwa cyane cyane mu mavuta yo kwisiga, akoreshwa nko mu bindi birungo byitwa “fonds de teint” bisiga mu maso mu rwego rwo kurinda uruhu kuyaga.

Amavuta y’amamesa afite ibara rijya gutukura, abonekamo ubutare bwa “carotene” iruta iboneka muri karoti inshuro icumi.

Ikindi kandi “carotene” iboneka mu mamesa iruta inshuro mirongo itatu iboneka mu nyanya. Iyo “carotene” igira akamaro gakomeye mu buzima bwiza bw’uruhu rw’umuntu.

Nk’uko tubikesha urubuga www.seneweb.com, kurya amamesa bituma umuntu adasaza vuba, kuko ayo mavuta arinda uruhu kwangizwa n’imirasire y’izuba (les rayons Ultra Violet).

Amamesa akoreshwa mu biribwa bitandukanye harimo nko mu gukora biswi na chocolat, mu guteka ibyo kurya bitandukanye, cyane cyane imboga, ariko banayatekesha amafiriti.

Gutekesha amamesa bituma ibyo kurya bigumana uburyohe bwabyo bw’umwimerere, kandi ibiryo bitekeshejwe amamesa ntibigora mu igogora.

Amavuta y'amamesa ashobora no guteka ifiriti
Amavuta y’amamesa ashobora no guteka ifiriti

Nubwo amamesa afite ibyiza byinshi ariko, hari n’ibibi byayo nk’uko tubikesha urubuga http://www.doctissimo.fr.

Amavuta y’amamesa agira ibinure byinshi kandi bibi “cholesterol”, ibyo bikaba ari byo bituma bamwe mu bahanga mu by’imirire bagira abantu inama yo kutarya amamesa.

Amamesa agira ibinure bibi ugereranije n’andi mavuta, ibyo binure bijya kumera nk’ibyo mu nyama zitukura niyo mpamvu abantu bagirwa inama zo kuyareka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka