Amata yuzuye intungamubiri ariko hari abatinya ko yabatera ibibazo

Amata ni ikinyobwa gikundwa n’abantu benshi, hakaba n’abandi bavuga ko amata y’inka yaba ari mabi ku buzima bw’abantu.

Ku rubuga www.lemonde.fr, bavuga ko nko mu Bufaransa, kugurisha amata byagabanutseho 20% hagati y’umwaka wa 2003-2016, bitewe n’uko hari amakuru agenda avuga ko amata yaba atera ibibazo bitandukanye mu mubiri, harimo n’ibijyanye n’igogora.

Urubuga www.lexpress.fr, rwo rugaragaza ko hari abavuga ko amata y’inka ashobora gutera indwara zitandukanye harimo nka kanseri ifata imyanya y’ibanga y’abagabo(cancer de la prostate), cyangwa kanseri ifata intanga z’abagore (ovaires).

Gusa ibyo bivuguruzwa n’inzobere mu by’ubuzima, ahubwo bakavuga ko amata akize cyane ku butare bwa “calcium” na “vitamine D”, gusa kunywa amata cyane cyane ku bantu bakuru biracyateza impaka zo kumenya niba ari bibi cyangwa ari byiza.

Kunywa amata y’inka atakuwemo na kimwe mu biyagize, byarinda umwana kubyibuha bikabije, bikanamurinda kubura vitamine D.

Ubushakashatsi bwakorewe muri Canada bwagaragaje ko abana banywa amata y’inka uko yakabaye, nta kintu cyakuwemo, baba bananutse ugereranyije n’abanywa amata agabanyijwemo amavuta(demi-écrémé), kandi abana banywa amata uko yakabaye, baba bafite vitamine D mu maraso iri ku rugero rwiza.

Ubwo bushakashatsi bwakorewe ku bana 2.745 bafite hagati y’imyaka ibiri n’itandatu, bukorerwa ku bitaro bya St Michael by’ahitwa i Toronto, butangazwa mu kinyamakuru cyitwa ‘American Journal of Clinical Nutrition’, bwagaragaje ko amata y’inka ari meza kuri bo kuko abazanira vitamine D kandi ikenewe mu mubiri wabo.

Ubwo bushakashatsi bwahinyuje ibitekerezo by’uko amata yaba ari mabi ku buzima.

Ku rubuga www.healthline.com, bavuga ibindi byiza byo kunywa amata y’inka.

Amata y’inka yifitemo intungamubiri nyinshi, akagira n’ubutare butandukanye bukenerwa mu mubiri w’umuntu harimo ‘potassium’, ‘B12’, ‘Calcium’ na ‘Vitamine D’, kandi izo usanga zibura mu mafunguro menshi.

Amata y’inka kandi ni isoko nziza ya Vitamine A, Magnesium, Zinc, na B1.

Ikindi kandi amata yigiramo ibyitwa ‘linoleic acid’ na ‘omega-3’, ibyo bibiri bikaba birinda ibyago byo kurwara diyabete n’indwara z’umutima.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko amata y’inka agabanya ibibazo byo gutakaza imbaraga mu mubiri uko umuntu agenda asaza. Amata y’inka yongerera imbaraga abantu bakunda gukora isiganwa ryo kwiruka(athletes).

Amata y’inka akomeza amagufa akanayongerera ubuzima kuko akungahaye ku ntungamubiri nyinshi n’ubutare bwa Calcium, Phosphorus, Potassium, na Vitamin K2.

Izo ntungamubiri zose ni zo zituma umuntu ahorana amagufa akomeye. Ikindi ni uko 99% ya calcium umuntu agira mu mubiri, iba iri mu magufa no mu menyo.

Amata kandi yigiramo vitamine D na vitamine K, ni yo mpamvu abahanga bemeza ko amata kimwe n’ibiyakomokaho byarinda indwara z’amagufa nka Osteoporosis.

Nubwo amata ari meza ariko hari abatagomba kuyanywa

Hari abantu bafite imibiri idashobora kwihanganira isukari iba mu mata n’ibiyakomokaho (lactose), kuko idashobora kugogorwa mu mubiri wabo.

Ikintu gitangaje ni uko abantu bafite imibiri itihanganira iyo sukari, bagera kuri 65% by’abatuye isi.

MENYA UMWANDITSI

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka