Amahurizo 5 ategereje abantu muri Mutarama

Umwaka urashize undi uratashye, ingamba ziba ari nyinshi ku bantu bifuza uzarangira hari aho bageze muri gahunda n’intego bihaye z’impinuka ziganisha ku iterambere. Imbogamizi nazo ntizibura nubwo hari izigaragara ko zoroshye ariko zose zishobora kubangamira imikorere ya benshi.

Twabakusanyirije zimwe mu mbogamizi zizahurirwaho n’abantu benshi. Izi mbogamizi zishobora kwiyongeraho cyangwa zikagabanuka, nawe ufite igitekerezo cy’icyo ubona kitazorohera Abanyarwanda muri uku kwezi wadusangiza ubinyujije ku gice cyo hasi cy’ahagenewe ubutumwa.

1. Amashuri y’abana

Umubyeyi wese ufite abana biga atinya ukwezi kwa mbere, kuko ari ukwezi ahanini umwana aba atangiye amashuri agomba gukenera ibikoresho bishya ndetse n’amafaranga y’ishuri. Kuba iki gihe gihurirana n’iminsi mikuru bituma hari abatayizihiza kuko imitima iba itekereza aho amafaranga y’ishuri azava.

2. Imyenda n’amadeni

Mu gihe cy’iminsi mikuru hari bamwe baba badafite amafaranga bitewe n’impamvu zitandukanye. Umuntu ashobora kuba adafite amafaranga bitewe n’uko atahembewe igihe cyangwa amafaranga yari yizeye mu minsi mikuru ntayabonere igihe bigatuma afata imyenda mu nshuti ze. Hari n’abakoresha ay’ubukode bibwira ko bazayishyura vuba ariko bikanga kuko abenshi bakoresha amafaranga batabara.

Mu kwezi kwa mbere akenshi ni ukwezi kugaragaramo abantu baba bugarijwe n’imyenda, abahamagarana bashaka kwishyurwa ayo bagurije kugira ngo nabo bishyure imyenda babereyemo abandi.

3. Amavunane (Hangover)

Mu minsi mikuru abantu batarwaye, cyane cyane abanywa inzoga, barizihirwa bikabije ku buryo imibiri yabo oiba inaniwe kandi bifata igihe kinini benshi kugira ngo bongere basubirane imbaraga nk’izo bari bafite mbere. Hari ababa banyweye inzoga nyinshi, amarara amajoro bazenguruka hakaba n’ababa barakoze ingendo ndende ziva mu ntara cyangwa zijyayo kimwe n’iziva mu mahanga ku bagiye gusura inshuti n’abavandimwe.

4. Uruhurirane rwa gahunda

Mu Kwezi kwa Mutarama gufatwa nk’itangiriro ry’ibintu byinshi mu ntangiriro z’umwaka aho usanga buri wese ashaka gutangira gukora ikintu hakiri kare. Bituma abantu bahurirana muri gahunda zitandukanye, haba mu kazi no mu buzima busanzwe.

Bisaba umuntu usanzwe wubahiriza igihe no kugira gahunda ihamye mu gukora icyo yatangiye n’icyo yiyemeje naho ubundi gahunda zo muri Mutarama zishobora kwica bynshi ncyangwa zigatanya abantu.

5. Kugorwa no kwandika 2018

Ukwezi kwa Mutarama ni ukwezi abantu bakora akazi baba bagomba guhindura umwaka washize bakajya bandika umushya. Muri uku kwezi nabyo ni ukubyitega kuko abantu benshi baba baramenyereye kwandika 2017 bagorwa no kwibuka kwandika umubare 8. Nubwo bigaragara ko nta ngaruka nyisnhi bigira ariko byica akazi cyangwa se umukoresha akaba yakubonamo nk’umuntu utagira icyo yitaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nibyo koko,ukwezi kwa mbere tugira ibibazo byinshi.Ariko no mu yandi mezi,turabigira:amadeni,ubukene,ubushomeri,indwara,ubusaza,gupfusha,akarengane,etc...Ariko tujye twibuka yuko mu isi nshya dusoma muli 2 petero 3:13,ibibazo byose bizavaho.Isi izamera nk’ijuru.Ikibazo nuko abantu bose batazayibamo.Nkuko dusoma muli Imigani 2:21,22,imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza.Ibyo bizaba ku munsi w’imperuka uri hafi.Niyo mpamvu tugomba kwiga Bible neza,kugirango tumenye ibyo imana idusaba,tubikore.Kubera kutamenya ibyo Bible ivuga,abantu bakora ibyaha byinshi imana itubuza,kandi bakiyita abakristu.Urugero,millions nyinshi z’abantu basenga imana y’ubutatu.Nyamara nta hantu na hamwe Bible yigisha ko imana ari ubutatu.Imana ishobora byose,yitwa Yehova.Niwe tugomba gusenga wenyine nkuko Yesu yavuze muli Matayo 4:10.Bamwe bamwita Uwiteka,ariko sibyo.
Amazina bwite yo muli Bible,ari mu giheburayo:Yesu,Matayo,Yozefu,Yehova,etc...

Kigoyi yanditse ku itariki ya: 3-01-2018  →  Musubize

Ibi bintu ni byo pe: "Mu gihe cy’iminsi mikuru hari bamwe baba badafite amafaranga bitewe n’impamvu zitandukanye. Umuntu ashobora kuba adafite amafaranga bitewe n’uko atahembewe igihe cyangwa amafaranga yari yizeye mu minsi mikuru ntayabonere igihe bigatuma afata imyenda mu nshuti ze."

Bido yanditse ku itariki ya: 3-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka