Amacunga agarurira ubuzima uruhu rwangiritse (Menya byinshi ku kamaro k’amacunga)

Urubuga rwa Interineti https://boiteafruits.com ruvuga ko amacunga yigiramo ‘Vitamine C’, ‘Flavonoïdes’ na ‘Bêta-carotène’. Iyo ibyo byose bikubiye hamwe bigira icyitwa ‘antioxidant’. Iyo antioxidant ifasha mu gusukura umubiri, bityo igakumira indwara z’imitsi, indwara z’umutima, indwara zizanwa no gusaza ndetse na kanseri zimwe na zimwe.

Iyo vitamine C kandi iboneka mu macunga, igira uruhare mu ikorwa ry’amaraso mu mubiri, igakomeza amagufa n’amenyo.Ikindi kandi ifasha umubiri gufata ‘fer’ iba iri mu byo kurya.

Amacunga afasha mu gusukura mu mubiri imbere. Amacunga yifitemo ubushobozi bwo gusohora imyanda yagiye yibika mu mubiri mu ngingo zitandukanye. Amacunga yigiramo ibintu byica udukoko tubi mu mubiri (microbicides), bigatuma umubiri uhorana ubuzima bwiza.

Amacunga afasha imigendekere myiza y’igogora, kuko agira ubutare bwa ‘Magnesium’, ituma amara n’igifu bikora neza, ikindi kandi iragenda igashongesha imyanda yagiye yibika mu mubiri, bigatuma igogora rigenda neza.

Amacunga kandi afasha umubiri kwinjiza fer ukeneye, ni yo mpamvu ari meza cyane ku bantu bakunda kugira ikibazo cyo kubura amaraso (anémie).

Amacunga arwanya ibinure bibi, kuko yifitemo ‘vitamine C’, ‘flavonoïdes’, ‘bêta-carotène’, ‘fibres’, ibyo byose bituma abahanga bemeza ko amacunga ari urubuto rwiza rwo kurwanya ibinure bibi mu mubiri .

Amacunga yongera ubwiza bw’uruhu rw’umuntu, kuko atuma ruhora rutoshye kandi rufite ubuzima bwiza. Amacunga ni urubuto rwiza rwafasha umuntu ufite uruhu rwangiritse kuko arugarurira ubuzima.

Amacunga afasha mu gukemura ibibazo bijyanye n’urwungano rw’inkari. Umuntu ukunda kugira ibibazo mu ruhago rw’inkari ashobora kunywa umutobe w’amacunga, bigafasha urwungano rw’inkari gukora neza.

Amacunga arwanya umubyibuho ukabije, kuko yigiramo ibintu bisukura umubiri, bituma nta binure byibika mu mubiri, ibyo bikarinda ikibazo cy’umubyibuho ukabije.

Amacunga ashobora kugabanya umuriro. Kunywa umutobe w’amacunga bizanira umubiri vitamine C. Iyo vitamine C iragenda igasohora uburozi buba bwaribitse mu mubiri buvuye mu bintu abantu barya, nyuma ukagabanya umuriro mu gihe wari utangiye kuzamuka.

Amacunga afasha mu itembera ry’amaraso, ibyo bikabuza ko umuntu ashobora kugira iminkanyari ije mbere y’igihe.

Amacunga afasha mu kugira imisatsi myiza kandi ishashagirana, ku bantu bakunda kugira imisatsi yumagara, umuntu ashobora gutosa imisatsi ye, nyuma agatumbika igishishwa cy’icunga muri ‘vinaigre de cidre’, nyuma agakuba mu musatsi, nyuma akamesamo.

Urubuga rwa Internet https://timesofindia.indiatimes.com, rwo ruvuga ko amacunga afasha mu kugenzura umuvuduko w’amaraso. Kuko amacunga yigiramo ubutare bwa ‘Magnesium’ ndetse na vitamine B6.

Amacunga agabanya isukari mu maraso, kubera ibyitwa ‘fibre’ agira kandi byinshi, bituma amacunga ari urubuto rwiza ku bantu barwara diyabete. Isukari y’umwimerere iba mu macunga ntishobora kuzamura isukari yo mu maraso.

Amacunga yigiramo ibyitwa ‘D- limonene’ ibyo bigatuma agabanya ibyago byo kurwara za kanseri zimwe na zimwe nka kanseri y’ibihaha, kanseri y’uruhu, ndetse na kanseri y’ibere.

Amacunga ni isoko y’ibyitwa ‘carotenoid’, na Vitamine A, ibyo byombi bifasha amaso guhorana ubuzima bwiza.Vitamine A kandi irinda ubuhumyi buzanwa n’izabukuru.

Amacunga arwanya kwituma mu buryo bugoranye (impatwe) kuko atuma igifu gikora neza ndetse n’amara, kandi kuko agira ‘fibre’ bituma imyanda isohoka neza kandi mu buryo bworoshye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka