Aho ntiwibwiraga ko Fanta Orange na Citron zikorwa mu mbuto?
Hari abantu bajya bibwira ko ibinyobwa bidasembuye (sodas) byo mu bwoko bwa Fanta (Orange na Citron) bikorwa mu mbuto z’amaronji (Fanta Orange), n’indimu kuri (Fanta Citron), nyamara si ko bimeze.

Ibinyobwa bya Fanta kimwe n’ibindi byose biri mu bwoko bumwe (sodas) bikorerwa mu nganda, biba byarongewemo amafu atuma bihumura nk’imbuto, bigashyiramo n’isukari kugira ngo biryohere. Ibyo ushobora gusangamo umutobe w’imbuto karemano na wo ntabwo uba ugeze kuri 5%.
Dore iby’ingenzi ukwiye kumenya mu bigize Fanta
Impumuro: Ibinyobwa bya Fanta Orange na Citron byongerwamo impumuro hifashishijwe amafu (flavours) y’amakorano cyangwa karemano (akomoka ku maronji n’indimu), inganda hafi ya zose ntizijya zikoresha umutobe nyawo w’izo mbuto.
Ibara: Amabara ya Fanta Orange na Citron yongerwamo hifashishijwe ibihindura amabara y’ibiribwa n’ibinyobwa (food dye), bikorerwa mu nganda.
Ibirungo: Ku macupa cyangwa ibindi bicuruzwamo za Fanta, haba hariho ibirango byerekana ubwoko bw’ibirungo birimo. Ibya rusange ni ibi bikurikira:
– Amazi arimo gaz (carbonated water)
– Igikoma cy’isukari y’ibigori cyangwa isukari isanzwe (corn sugar syrup / sugar)
– Aside yo mu bwoko bwa citric (Citric acid)
– Impumuro karemano cyangwa y’inkorano (Natural or artificial flavours)
– Ibirinda kwangirika (Sodium benzoate)
– Ibihindura ibara (Food dye)
Icyitonderwa
Mu bihugu byateye imbere kurusha ibindi hari inganda zikora Fanta zihenze zikongeramo umutobe mucye w’imbuto nyazo, ariko nabwo ku kigero kiri munsi ya 5%.
Muri macye, ibinyobwa bidasindisha tubona ku isoko byitwa ko bikoze mu maronji no mu ndimu (orange na citron), mu by’ukuri si byo; ahubwo ni amazi yongerwamo ibiyahumuza, ibihindura ibara n’amasukari bikagira impumuro n’uburyohe bujya kumera nk’ubw’izo mbuto.
Ingaruka
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO), rivuga ko kimwe n’ibindi binyobwa byose byongewemo amasukari, fanta na zo zishobora gutera indwara zitandukanye ziterwa n’isukari zirimo umubyibuho ukabije, umutima, diyabete y’ubwoko bwa 2, impyiko, umwijima, gushirira no gucukurika amenyo…utibagiwe no kuba wahinduka imbata ya Fanta ukumva udashobora no kumara umunsi umwe utayinyoye.

Muri raporo WHO yashyize ahagaragara mu 2016, yerekanye ko kuzamura imisoro ku binyobwa byongewemo isukari harimo na Fanta, bishobora kugabanya abanywi babyo bityo bigafasha no kurwanya ubwo burwayi.
Inama
Kunywa Fanta rimwe na rimwe (mu birori bitari ibya buri munsi) ubusanzwe ntacyo bitwaye, ariko kuzinywa kenshi cyangwa buri munsi bishobora guteza ingaruka z’igihe kirekire ku buzima. Amazi, icyayi gikomoka ku bimera cyangwa amazi yongewemo gaz karemano (sparkling water) ni byo binyobwa bitangiza ubuzima.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Imana niyo irinda abantu, gusa murakoze kudusobanurira.
Imana niyo irinda abantu🙏 gusa murakoze kudusobanurira.
Uzatubwire no ku binyobwa bisembuye. Niba nabyo bikorwa mu Masaka, ingano cg ibigori nkuko tubizi.