Agapira gashyirwa mu gifu, ubundi buryo bwo kugabanya umubyibuho ukabije

Agapira gashyirwa mu gifu (ballon gastrique), ni ubundi buryo budasaba kubanza kubagwa, bwifashishwa n’abantu bifuza kugabanya ibiro.

Ubwo buryo bundi bwo kugabanya ibiro, bukorwa bashyira ako gapira mu gifu karimo umwuka, kugira ngo bitume umuntu yumva ahaze kandi bidasabye ko arya byinshi.

Nk’uko bisobanurwa na Muganga , Dr Vianna COSTIL, inzobere mu kuvura indwara z’igifu n’amara, mu nkuru dusanga ku rubuga www.obesite-solution-chirurgie.fr, ako gapira kanyuzwa mu kanwa kagashyirwa mu gifu gahaze, ku buryo gafata umwanya wakagiyemo ibyo kurya byinshi, ibyo rero bikaba ari byo bituma uwo bagashyiramo arya dukeya, bikamufasha mu gatakaza ibiro.

Ako gapira ngo gashobora kumara amezi atandatu (6) mu gifu, cyangwa se kakamaramo igihe kinini bitewe n’ubwoko bw’agapira uwifuza gutakaza ibiro yakoresheje, kuko utwo dupira turimo amoko atandukanye. Ubwo buryo buba butegerejweho gufasha umuntu gutakaza ibiro hagati y’icumi na makumyabiri na bitanu (10-25).

Abashyirwamo ako gapira mu gifu, ngo ni ababa batazabagwa kubera umubyibuho ukabije ‘obésité’, kuko bo baba bafite ibiro byinshi ariko batifuza kubagwa kubera impamvu zitandukanye.

Abashyirwa utwo dupira mu gifu kandi, baba bashobora kuba barigeze gukurikira za gahunda zijyanye no kugabanya ibiro, babifashijwemo n’abaganga, rimwe na rimwe bakanabigeraho, ariko nyuma y’igihe gito bya biro bikagaruka, kuko bahagaritse gahunda y’imirire yabafashije kubogabanaya.

Ako gapira gashyirwa mu gifu, ngo gafasha umuntu gutakaza ibiro yagatakaje mu myaka ibiri, akabitakaza mu mezi atandatu.

Kugira ngo uwashyiriwe ako gapira mu gifu agere ku musaruro yifuza mu kugabanya ibiro, bisaba ko yiyemeza kugira impinduka mu mirire no mu myitwarire ye.

Hari ibyo inzobere mu buvuzi zivuga bitajyana no gushyirirwa ako gapira mu gifu, harimo nko kuba umuntu yarigeze kubagwa ku gifu, kuba asanganywe ibibazo mu nzira y’igogora, cyangwa se arwara ibisebe ku gifu.

Ako gapira kandi ngo ntikemewe ku bantu bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bikomeye, ndetse n’abafite izindi ndwara zituma ubuzima bwabo busa n’uburi mu kaga.

Ntikemewe kandi no ku bantu babaye imbata z’ibiyobyabwenge cyangwa se banywa inzoga ku rugero rwo hejuru.

Ikindi, ni uko mu gihe umuntu yiyemeje gukoresha ako gapira mu buryo bwo kugabanya ibiro, atagomba kugerageza gutwita, kimwe n’uko adashobora kugashyirwa mu gifu mu gihe atwite, cyangwa se yonsa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka