Afurika y’Epfo: Abageni bafunzwe bazira kwica amabwiriza yo kwirinda COVID-19

Muri Afurika y’Epfo, mu Ntara ya Kwa Zulu Natal, abageni bafunzwe bazira kwica amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Abageni batawe muri yombi ntibahiriwe n'ubukwe bari bateguye (Ifoto: Times Live)
Abageni batawe muri yombi ntibahiriwe n’ubukwe bari bateguye (Ifoto: Times Live)

Aba bageni bagiye gutangirira ubuzima bwabo bw’urugo muri gereza, nyuma yo gutabwa muri yombi na Polisi ku cyumweru tariki 05 Mata 2020 mu Majyaruguru y’Intara ya Kwa Zulu Natal, mu gace kitwa Nseleni. Abo bageni bafatanywe n’abandi bantu bagera kuri 50 bari bitabiriye ubu bukwe, mu gihe abaturage bose bafite amabwiriza yo kuguma mu ngo zabo, no kudahurira hamwe ari benshi mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Umuyobozi wa Polisi muri kariya gace yatangarije Ikinyamakuru TimesLIVE ko aba bafashwe nyuma yo guhabwa amakuru ko hari ahantu habereye ubukwe, ibi bikaba binyuranyije n’ingamba zashyizweho, zo kudahuriza abantu benshi ahabereye ibirori.

Yagize ati: "Turacyakurikirana iby’iki kibazo. Barajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi Empangeni, aho bari bube bafungiye".

Muri iyi Ntara, ni ubwa kabiri hafashwe abageni barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, kuko ku cyumweru cyabanje, umuyobozi w’ishuri ry’ahitwa Nkandla witwa Jabulani Zulu w’imyaka 48, n’umukunzi we Nomthandazo Mkhize w’imyaka 38 na bo bafashwe bari mu mihango yo gusaba no gukwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Birababaje.Babyita Tragi-Comedy.Ibyishimo byabo byahindutse amarira.Ibyo aribyo byose,UBUKWE ni Impano y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Amadini amwe abeshyera Imana ngo ibemera gutunga abagore benshi.Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yadusabye gushaka umugore umwe. Nkuko Yesu yabisobanuye muli Matayo 19:6,Imana yihoreye Abayahudi batunga Abagore benshi kuko bali barananiye Imana.Abantu bose bakora ibyo Imana itubuza,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izabakure mu isi.Izasigaza mu isi gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.

sezikeye yanditse ku itariki ya: 7-04-2020  →  Musubize

Natwe nitwihorere twarayinaniye.

Gahigi yanditse ku itariki ya: 7-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka