Abashakashatsi bavuga iki ku myenda ifite amabara akeye?

Ubushakashatsi bwemeza ko ibimaze igihe kinini bivugwa binagirwaho impaka, ko abantu benshi baterwa umunezero n’imyenda icyeye bambaye ndetse nabo bari kumwe ari byo.

Abashakashatsi bavuga ko myenda ifite amabara akeye itera ibyishimo
Abashakashatsi bavuga ko myenda ifite amabara akeye itera ibyishimo

Tuzi neza umunezero uterwa n’umwenda wambaye iyo uzi ko uberewe, yewe n’abo muri kumwe iyo bakubwiye ko uberewe.

Ibyo birenga ibyiyumviro runaka bituruka ku muntu umwe cyangwa se babiri, abahanga mu mitekerereze ya muntu nabo bakaba babyemeza.

Ubushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru kivuga ku mideli cyitwa “International Journal of Fashion Design, Technology and Education”, buvuga ko amabara acyeye cyane atanga ibyiyumviro by’umunezero.

Iyo umuntu yambaye amabara acyeye nk’umuhondo, icyatsi cyerurutse cyangwa ubururu, umurebwe agira ibyiyumviro by’umunezero kurusha iyo yambaye umwenda w’amabara yijimye.

Naho iyo umuntu yambaye umukara, ivu cyangwa andi mabara yijimye, umurebye akenshi atekereza ku bintu bibabaje nk’ikiriyo, akaba yiteze inkuru y’umubabaro cyangwa se akazi gakomeye.

Amabara yijimye yo ngo atuma umuntu bamutekerezaho ibintu bibi
Amabara yijimye yo ngo atuma umuntu bamutekerezaho ibintu bibi

Mu bihe bikonje abantu benshi bisanga bambara imyenda y’amabara yijimye kuko ari yo aba acuruzwa cyangwa se kuko batabyitaho.

Abahanga mu mitekerereze ya muntu bakugira inama yo kwambara imyenda ifite amabara acyeye kurusha ayijimye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka