Abashakashatsi bavuga iki ku koza amenyo mbere cyangwa nyuma yo kunywa ikawa?

Ni kenshi umuntu yisanga abanza koza amenyo mbere yo kunywa ikawa, gake akoza amenyo nyuma yahoo, abahanga basobanura igihe cyiza byakorwamo n’impamvu yabyo.

Ibintu bishyushye si byiza ku menyo, iyo bigeze ku ikawa biba bibi kurushaho kuko yangiza igice cy’amenyo cya ‘émail’. Niyo mpamvu ari byiza koza amenyo nyuma yo kunywa ikawa kugira ngo idatinda mu kanwa.

Icyakora abaganga benshi batandukanye babajijwe n’ikinyamakuru Huffington Post, mu bushakashatsi bavuze ko ari byiza koza amenyo mbere yo kunywa ikawa cyangwa se ibindi bintu bishyushye.

Ibisobanuro batanga ngo ni uko iyo amenyo yogeje asa neza bigora imyanda kuyagumaho. Ni ukuvuga ko iyo amenyo asa neza nta myanda yindi iriho indi myanda nayo irimo udukoko dutera uburwayi (bactéries) biyigora kuguma ku menyo.

Abahanga kandi bavuga ko koza amenyo nyuma yo kunywa ikawa bituma igice cya émail gikeye kirinda amenyo cyoroha, ibintu bitari byiza ku menyo.

Mu gihe wumva ushaka koza amenyo nyuma yo kunywa ikawa, abahanga bavuga ko wagombye gutegereza nibura imonota 30, nyuma yahoo ukabona koza amenyo.

Shakisha izindi nkuru
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka