Abarya shikareti nyinshi baraburirwa

Umubyeyi witwa Maria Morgan wo mu Bwongereza araburira abantu, nyuma y’uko apfushije umukobwa we Samantha Jenkins wari ufite imyaka 19, bikaza kugaragara ko yazize kurya shikareti (chewing gum) nyinshi.

Mbere y’uko uwo mukobwa apfa ngo yabanje gutaka cyane ko ababara mu gifu, nyuma ajya muri ‘coma,’ ibizamini byo kwa muganga byaje kugaragaza ko ibyo bibazo byatewe no kurya shikareti nyinshi.

Maria Morgan yagize ati “Numvise umukobwa wanjye avuga mu ijwi riri hejuru ati ‘ni uku gupfa bimera?’ Mu minota mike bamwihutana kwa muganga. Ibizamini byo kwa muganga umuntu akorerwa nyuma y’urupfu rutunguranye cyangwa se igihe bibaye ngombwa ‘autopsy’, byagaragaje ko hari utuntu tune cyangwa dutanu dusa n’icyatsi turi mu gifu, nyuma biza kugaragara ko ari shikareti”.

Mu gihe abo mu muryango w’uwo mukobwa bajyaga mu cyumba yararagamo, ngo basanzemo shikareti nyinshi zamaze gukoreshwa (gukanjwa), ndetse n’udukarito twagiye dushiramo za shikareti turi aho mu cyumba.

Maria Morgan, abonye imbaraga zo gutanga ubutumwa buburira abandi babyeyi nyuma y’imyaka 10 umukobwa we apfuye kuko ngo yapfuye mu 2011, ubu akaba atanga ubutumwa mu rwego rwo kumwunamira no gukomeza kumuzirikana.

Maria Morgan ati “Ndabyibuka nk’aho byabaye ejo”.

Samantha ngo yavuze ko yumva asa n’unaniwe cyane nyuma yo kumara umwanya ku zuba, nyina ngo yibwira ko bitewe n’inyota wenda, ni uko amusaba kunywa amazi yibwira ko biza gushira.

Nyuma y’akanya gato, Maria yumvise urusaku nk’aho ari ikintu kikubise hasi. Maria ati “Njyewe n’abandi bakobwa banjye twahise duhaguruka tujya ku rugi rw’icyumba cya Samantha, ndamuhamagara mubara urusaku numvise urwo ari rwo, nyuma numva avugira mu nzu yo hasi mu ijwi risakuza ati ‘ni gutya gupfa bimera’? Ubwo twongera kumva urusaku nk’urw’ikintu kikubise hasi cyane, Samantha yari agiye muri ‘Coma’ kandi ntiyongeye kugaruka ukundi”.

Maria avuga ko abaganga babanje gukeka ko Samatha yaba yariye ikintu kirimo uburozi bwica, nyuma bajya no gusuzuma mu bwonko ariko ntibagira ikintu babona kuko ngo yari yanamaze gupfa.

Maria agira ati “Icyo nibuka ni uko ninjiye mu bitaro ari ku wa gatanu, nzanye umukobwa wanjye, nyuma mbisohokamo ku wa mbere njyanye amarineti ye. Ni yo yonyine nari mfite. Nibazaga ukuntu byabaho ko winjirana umukobwa w’imyaka 19 mu bitaro ku wa gatanu nyuma y’iminsi ibiri ugasohokanamo amarineti ye gusa! Byari ibintu bikomeye ntashobora no gusobanura”.

Mu mezi makeya yakurikiye urwo rupfu, abo mu muryango wa Samantha bahoraga bibaza ikintu cyamwishe ku buryo butunguranye gutyo, ari na ko bashakisha ngo barebe ko hari ikintu kidasanzwe babona mu bikapu n’amasakoshi ndetse no mu tubati tw’igitanda cye.

Maria ati “Muri buri sakoshi cyangwa igikapu ndetse no muri buri kabati k’igitanda cye hari harimo udupapuro tuba dupfunyitsemo shikareti ndetse n’udakarito twashizemo zashizemo. Sinababwira ngo yariye izingana zite, ariko ibyo nabonye byari igihamya ko yaziryaga buri munsi kuko yaguraga ipaki ku nzira ajya mu kazi, rimwe na rimwe akagura ebyiri ku munsi”.

Ibizamini byakozwe nyuma y’urupfu rwa Samantha ngo byagaragaje ko yari afite urugero ruto cyane rwa calcium, magnesium, sodium na potassium, ibyo bikaba ngo bishobora kuba byaraterwaga n’uko umubiri utashoboraga gukura izo ntungamubiri mu byo Samantha yaryaga kubera izo shikareti zari mu gifu cye.

Muganga wakurikiranye Samantha witwa Dr Griffiths, ngo yabwiye Maria ko igikwiye ari uko ibyo byabaye kuri Samantha byatangazwa n’abandi bakabimenya bakirinda. Gusa Maria nk’umubyeyi ngo yumvaga afite ibibazo byinshi muri we byasigaye bidasubijwe. Ikibazo gikomeye ataboneye igisubizo n’ubu ngo ni ukuntu yapfushije umukobwa we azize ‘shikareti’.

Yagize ati “N’ubu simbyiyumvisha n’ubwo hashize imyaka 10, nabuze umuntu ukomeye, wuzuye ubuzima, wakundaga imyidagaduro, ntiyashoboraga no kubangamira isazi”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka