Abantu bagirwa inama yo guca inzara muri iki gihe cya Coronavirus
Umuforomo wo muri Australia avuga ko n’ubwo abantu bose basabwa gukaraba intoki neza muri iki gihe cya COVID-19, ku bafite inzara bo bagomba kuzica zigahora ari ngufi kuko zibika udukoko (bacteria) ndetse na virusi zikanagira uruhare rwo kuzikwirakwiza vuba.
- Ni byiza guca inzara zigahora ari ngufi muri iki gihe cya COVID-19 (Ifoto: GETTY)
Yavuze ko kugira ngo umuntu amenye ko afite inzara ngufi, ashinga intoki ze ku mubiri, yaramuka yumvise inzara zimujomba, aho kuba ari umubiri w’intoki ze umukoraho, icyo gihe akamenya ko afite inzara ndende, ndetse ko yagombye guhita azica ako kanya.
Yagize ati, “Mu bantu nabonye berekana uko umuntu agomba gukaraba mu rwego rwo kwirinda COVID-19, sinigeze mbona uvuga ko bidashoboka gukaraba neza mu gihe ukaraba afite inzara ndende. Uretse kuba zitatuma umuntu yoza neza mu biganza, no kuzozamo imbere ubwazo biragoye keretse umuntu akoresheje uburoso bwagenewe koza inzara”.
Kugira inzara ndende ngo ni bibi cyane kuko nk’uko uwo muforomo abisobanura, umuntu ngo ashobora kuzijomba cyangwa kuzishinga zikamwinjiza virusi mu mubiri.
Yongeraho ko nubwo muri iki gihe cya coronavirus abantu bakaraba bakoresheje imiti yagenewe gusukura intoki, ngo iyo miti ntihagije ku bantu bafite inzara ndende.
Umuntu ufite inzara ndende z’umwimerere asabwa kuzica zikaba ngufi, naho abafite izo bateraho z’umwimerere bakazikuraho kugira ngo bashobore gakaraba neza muri iki gihe, kuko bidashoboka ko umuntu yakoresha uburoso bwoza inzara uko akarabye, kandi imyanda ntiyashiramo nubwo umuntu yasigamo isabune nyinshi nk’uko uwo muforomo abivuga.
Yagize ati, “Ndabingize,muri iki gihe cy’icyorezo gihangayikishije isi muri rusange, mugerageze kugumana inzara ngufi kugira ngo murusheho kukirinda”.
Bamwe mu basomye inama z’uwo muforomo, bagize icyo bavuga kuri ‘Facebook’ bamwe bavuga ko ibyo bireba n’abambara impeta ku ntoki zaba izo bambitswe basezerana n’izindi abantu bambara z’imirimbo, kuko ngo iyo umuntu azikarabanye zishobora gusigaramo udukoko twa ‘bacteria’.
Abandi na bo bavuze ko guca inzara mu rwego rwo kugira ngo zitabika ‘bacteria’ ngo bireba abaganga n’abandi bakora kwa muganga kuko ari bo bahura na za ‘bacteria’ bya hato na hato, nk’uko iyi nkuru yanditswe n’ikinyamakuru Metro ibivuga.
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- #COVID-19: Abantu 123 bakize, abanduye bashya ni 68
- Umugabo w’imyaka 85 yishwe na #COVID19 i Kigali, abakize ni 29
- Mu Bwongereza abaturage basabwe gukomeza kwitwararika n’ubwo utubari twafunguwe
- Bugesera: Abantu 164 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19
- #Covid19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 83, abakize ni 171
- #Covid19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 83, abakize ni 81
- #Covid19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 108, abakize ni 121
- Huye: Bamwe mu bacururiza mu isoko ryo mu mujyi basabwe kuba bahagaritse ibikorwa by’ubucuruzi
- #Covid-19: Abantu 179 bashya ni bo banduye, abakize ni 130
- Minisitiri Gatabazi yavuze ku cyatumye imirenge imwe mu Ntara y’Amajyepfo ishyirwa muri Guma mu rugo
- #Covid-19 mu Rwanda yishe abantu batatu, abakize ni 111
- Bafashwe bikingiranye mu nzu basenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19
- Hari imirenge ishobora gushyirwa muri Guma mu Rugo mu Majyepfo
- ‘Doze’ ya kabiri y’urukingo rwa COVID-19 yatangiye gutangwa, izindi nkingo zirenga 500,000 zaratumijwe
- Video: Polisi yahagaritse ubukwe bw’abarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid19, aho bwaberaga harafungwa
- RBC yasobanuye impamvu y’ubwiyongere bwa Covid-19 mu Majyepfo
- Mu Rwanda abantu 74 bakize Covid-19, abanduye bashya ni 76
- #COVID-19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 135, abakize ni 126
- Ruhango: Hashyizweho abantu 2500 bafasha abaturage kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19
- Si abaturage gusa, n’abayobozi baradohotse ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 - Meya Gashema
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|