Abakundana b’Abagatolika barabyifatamo bate ko bagomba kwiyiriza kuri iyi Saint Valentin?

kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Gashyantare 2018, ni Ku nshuro ya kabiri umunsi w’abakundana uzwi nka Saint Valentin ugiye guhurirana n’usanzwe wizihizwa n’Abagatolika wo gusigwa ivu.

Hari abafata umunsi wa Saint Valentin nk'umunsi wo gushimisha umubiri hagati y'abakundana
Hari abafata umunsi wa Saint Valentin nk’umunsi wo gushimisha umubiri hagati y’abakundana

Uwa Gatatu w’Ivu ni umunsi Abagatolika bizihiza habura ibyumweru birindwi ngo Pasika igere, akaba ari n’umunsi Abakirisitu bose bo muri iri dini baba bagomba kwiyiriza.

Byatumye uru ruhurirane rutera impaka, bitewe n’uko ubusanzwe Saint Valentin ari umunsi wo kwishimana hagati y’Abakundana harimo no gusohoka bakanasangira.

Abagatolika bavuga ko ari umunsi bizihizaho iminsi 40 Yezu yamaze mu butayu asenga atarya, nk’uko bigaragara mu bitabo bigize Bibiliya nka Matayo, Mariko na Luka.

Andi madini yizihiza uyu munsi harimo Abangilikani, Abaluteri, Abamethodiste, Aba-Presbyteriens na bamwe mu ba Batisita.

Kuri uyu munshi Abagatolika bisiga ivu ku gahanga riba ryaturutse ku mikindo baba bahawe ku cyumweru cyabanje. Padiri usenga uwo munsi avuga isengesho riganisha kubwira abakirisitu ko “Bavuye mu gitaka kandi bazanagisubiramo.”

Mu gihe ku munsi wa Saint Valentin, abawizihiza bawutangira mbere cyane cyane abakoresha imbuga nkoranyambaga.

Bamwe bayikoresha bashyenga, bagaragaza ko ari umunsi abakunzi babo bagomba kubatakazaho imitungo myinshi, mu gihe abandi bafite ubucuruzi nk’utubari cyangwa amaresitora bakoresha imbuga nkoranyambaga bamamaza banagabanya ibiciro.

Uyu munsi wizihizwa hibukwa umutagatifu Saint Valentinus, witangiye abakundana mu gihe kubasezeranya byabaga bigoye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Tujye tuvugisha ukuri.Millions nyinshi z’abakristu,kimwe n’Abaslamu,Abahinde,Abashinwa,etc...bafata iminsi ya Saint Valentin na Noheli nk’iminsi yo KWISHIMISHA,aho kuba iminsi yo kubaha imana.Niyo minsi abantu basinda kandi basambana kurusha indi minsi y’umwaka.Mulibuka ko kuli NOHELI ishize,ibigo bitanga Kapote muli Kigali,byavuze ko ariwo munsi byatanze Kapote nyinshi kurusha indi minsi.Iyi minsi yombi,niyo ibabaza imana cyane kurusha indi minsi y’umwaka.Niyo mpamvu Abakristu nyakuri batayizihiza,kuko n’ubundi ituruka ku mihango ya Gipagani.Urugero,ntabwo Yesu yavutse le 25 December.Wali umunsi w’Ikigirwamana cy’i Roma cyitwaga SATURNE.Birababaje cyane.Guhimba inyigisho zidahuye nuko Bible yigisha,bituma imana itemera amadini menshi (Matayo 15:9).Ninayo mpamvu imana idusaba kuyavamo,kugirango tutazarimbukana nayo ku munsi w’imperuka (Ibyahishuwe 18:4).

Gatare yanditse ku itariki ya: 15-02-2018  →  Musubize

Muraho neza muvandi,

Nterwa impungenge n’abantu bigize abasesenguzi, ariko bagamije guharabika no kuvuga ibintu uko bitari. Ndibaza niba ibyo uvuga ubifitiye source cg se gihamya bikanshobera.Ikigaragara koko ntabwo uri umukristu gatorika. mbese ye aho kugira ngo abantu bafate igihe basenya gusa, nibura ntiwareba ibyiza biriho?kuba hari umunsi abantu bakundana bizihiza koko ko bari mu rukundo bigutwaye iki?gukunda se hari ikibi kirimo?reka dukunde kuko n’Imana ni urukundo.kandi rekeraho guca imanza kuko hari umucamanza utabera twese turamuzi.naho rwose si byiza ko abantu bumva ko Imana n’urukundo rwayo babigize ingwate ngo abandi batabigiraho uruhare.Ndambiwe n’izi nyigisho wagira ngo n’iza abahezanguni badashishikajwe n’amahoro.Hari byinshi ufite gukora kandi byakugirira akamaro weho n’abandi atari kuvuga nabi ndetse no kwishongora nkaho koko ibyo uvuga ubizi neza ko ari ko kuri.

Imana ni urukundo kandi udakunda ntazi Imana. Yaradukunze cyane bigeze aho iduha umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo bw’iteka.

Alias yanditse ku itariki ya: 15-02-2018  →  Musubize

Hehehehehe! Sha uwo musore wa kabiri yari yabyukanye amahirwe nk’ay’injangwe irya imbeba igasanga nayo yariye umunyu

Bido yanditse ku itariki ya: 14-02-2018  →  Musubize

wapi man, ahubwo injangwe ibyukana amahirwe ni icakira imbeba ibwegetse ibyana 8 !

kooko yanditse ku itariki ya: 14-02-2018  →  Musubize

Wapi sha!

Injangwe y’amahirwe n’iyo mugipangu igurirwa ibiryo itiriwe ijya kwifatira imbeba!

Peter yanditse ku itariki ya: 14-02-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka