Abagura udukingirizo batwita amazina menshi (dore amwe muri yo)

Ubusanzwe umuntu agura agakingirizo agamije kwikingira indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina cyangwa kwirinda inda itateguwe. Ibyo ni ubwirinzi, umuntu ntiyari akwiye guterwa ipfunwe na byo, ariko usanga kuri bamwe bikiri imbogamizi kugura agakingirizo mu ruhame.

Hari abaterwa ipfunwe no kugura agakingirizo mu ruhame
Hari abaterwa ipfunwe no kugura agakingirizo mu ruhame

Abenshi bibaza ibibazo byinshi, harimo uburyo bagenzi babo babafata cyangwa ishusho basigarana babonye bakagura.

Hari n’abifashisha izindi mvugo birinda ko hagira umenya icyo bashaka kuvuga mu mwanya w’udukingirizo bakatwita amazina nka ‘godiyo’, ‘contre choc’, ‘umurindankuba’, ‘gorilosi’, ‘agafuka’ n’andi menshi.

Muri iyi nkuru, Kigali Today yaganiriye n’abantu batandukanye, batanga ibitekerezo byabo ku buryo bunyuranye ugura cyangwa ugurisha udukingirizo yitwara.

Ku ruhande rumwe, hari abacuruza udukingirizo bavuga ko hari abaza kutugura nta kibazo bafite, ariko hakaba n’abavuga ko hari abaza kutugura badashaka ko hari undi ubimenya.

Ku rundi ruhande, hari abagura udukingirizo bavuga ko nta pfunwe bibatera, hakaba n’abajya kutugura bikandagira, ndetse bikabasaba guhindura inyito yatwo.

Farumasi yitwa ‘Conseil’ ikorera i Nyarutarama ni hamwe mu bakira abantu bagura udukingirizo benshi, by’umwihariko mu minsi y’impera z’icyumweru (week-ends).

Umwe mu bayikoramo yagize ati "Twe abakiriya duhura na bo nta kibazo baba babifiteho kuko baba ari abasirimu basobanukiwe impamvu bagashaka, kandi abenshi ni abanyamahanga. Nta n’izina batwitirira (udukingirizo) baza bavuga ‘durex’ (ubwoko bw’agakingirizo).

Gusa kuko mba ntekereza ko abandi bakiriya bamwibazaho mpitamo kuzimufungira ntabyerekana ku buryo ntawumenya icyo muhaye”.

Yakomeje avuga ko abantu babisobanukiwe cyane kuko basigaye bagurira rimwe iz’icyumweru nk’ipaki irimo 12 cyangwa 10.

Bamwe mu bagura udukingirizo bavuga ko iyo bagiye kutugura bashobora gukoresha imvugo izimije kugira ngo abandi batamenya icyo bashatse kuvuga.

Uwitwa Emmanuel, umwe mu bakunze kugura udukingirizo avuga ko abantu bafata ugura agakingirizo nk’indaya, ikaba ari yo mpamvu iyo agiye kukagura akoresha imvugo izimije.

Ati “Mperutse kujya kukagura nsanga muri butike harimo abantu mba ntegereje ko bagenda mbona kukagura. Ariko ntekereza ko uri umugabo ufite urugo nta kibazo byagutera wagenda ubaza ngo mpa twa tuntu baringanirisha urubyaro”.

Umucuruzi wa butike utarashatse ko dutangaza izina rye, yagize ati "Abantu bagura udukingirizo bakiri urubyiruko nta kibazo baba bafite ahubwo usanga ababyeyi badukoresha mu kuboneza urubyaro ari bo bitorohera kuza kutugura, ubona bafite isoni mbega ukabona yabuze uko atuvuga mu ibanga”.

Umwe mu bamotari wemereye Kigali Today ko ajya agura udukingirizo, ati “Njye agakingirizo ndagakunda kuko gatuma ntatera inda ntateguye kakamfasha kwirinda kuba nakwandura indwara. Njya kukagura nta kibazo mfite n’iyo mbonye ukagura mpita mbona asobanutse rwose”.

Naho uwitwa Mukamana Judith ati "Nta kibazo mbona ku bantu bagura agakingirizo kuri njye baba basobanutse nubwo ntako ndagura ariko ngize impamvu zituma ngakenera najyayo nta kibazo mfite”.

Kigali Today kandi yaganiriye n’abakorera mu tuzu dutangirwamo udukingirizo ku buntu, bavuga ko babona ababagana baza nta soni bafite.

Umwe mu bakorera ku kazu kari i Remera yagize ati "Twe abantu batugana ubona abenshi nta kibazo cy’isoni bafite, ariko iyo hakiri ku manywa haza bake bake, byagera ku mugoroba bakaza ari benshi ku buryo nshobora kwakira abantu barenga 30, bakikuba kabiri cyangwa bakanarenga mu mpera z’icyumweru”.

Avuga kandi ko abantu bamwe bita udukingirizo andi mazina ahanini ugasanga ari isoni zo kwanga kutuvuga mu izina.

Ati “ugasanga aravuze ngo kampase mwana (kampe mwana)”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Jacinto, Waller

Jacinto yanditse ku itariki ya: 25-02-2020  →  Musubize

Finally understand what’s going on with your website!

Google analytics can be overwhelming, and let’s be honest, you don’t have time to learn all of that data stuff.
You also don’t want to spend thousands of dollars on expensive marketing agency retainers.

We have some good news for you: You don’t need a PhD in analytics to understand how your website is performing for your business. You can easily get simple, high-impact analysis, reporting, and visuals to let you know how you are doing and what to do next.

With our software, we create a custom growth plan for your business’s online presence. Find lucrative opportunities and grow confidently with articles, videos, and custom solutions that are tied into one simple revenue-based KPI.

Our software tells the user in plain English what is going on with the website. This type of tech used to cost tens of thousands of dollars, just a year or two ago.

Check out what our customers are saying:

"Everything was really clear and easy! I feel much more informed about what is going on with my website now and I feel like I know what to do to keep growing it."

Our Answer Engine™ and powerful diagnostic tool will scan your site and come up with a customized growth plan by simply giving you the answers.

Discover all of the business oportunitties you can leverage with your current website, visiting us at the following link: http://bit.ly/2JtIJwS

Delia yanditse ku itariki ya: 29-10-2019  →  Musubize

Sikobirikubihisha

emmanuel ahishakiye yanditse ku itariki ya: 21-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka