Abagabo babiri biyitiriye Ben Nganji na Rusakara bo kuri KT Radio

Abagabo babiri b’i Nzega mu Karere ka Nyamagabe, umwe yiyise Rusakara undi Ben Nganji, kubera ko ngo batajya bakura urushinge kuri KT Radio.

Uwiyise Ben ni uw'ibumoso wambaye ishati y'umweru n'ikoti ririmo amabara y'umutuku, mu gihe uw'iburyo muto muto ari we Rusakara
Uwiyise Ben ni uw’ibumoso wambaye ishati y’umweru n’ikoti ririmo amabara y’umutuku, mu gihe uw’iburyo muto muto ari we Rusakara

Abo bagabo biyise ayo mazina y’abanyamakuru ba KT Radio nyuma y’uko bakunda gukurikira ibiganiro byabo bakabikunda badasize inyuma n’ibindi biganiro bitandukanye bya KT Radio, ndetse bagakunda by’umwihariko ababikora.

Ubusanzwe abo banyamakuru Rusakara na Ben Nganji bazwi mu kiganiro ‘Burakeye’ cya KT Radio gitambuka mu masaha ya mu gitondo, aho basomera abantu ibyanditswe mu binyamakuru, abantu na bo bagahamagara bavuga amakuru yaramukiye iwabo ariko hakabamo n’umuziki wiganjemo uwo hambere.

Muri icyo kiganiro habamo no kuganira n’abumva Radio aho bahamagara bagatanga ibitekerezo ariko hakabamo n’ibiganiro bisa n’ibitebya bigamije gususurutsa abumva KT Radio.

Rusakara w'i Nzega i Nyamagabe acuruza ibiraha
Rusakara w’i Nzega i Nyamagabe acuruza ibiraha

Muri iyi minsi Umugwaneza Jean Claude (Rusakara) ni we ukora ikiganiro cya mu gitondo cya Burakeye, naho Ben Nganji yumvikana mu kiganiro gica kuri KT Radio mu masaha y’umugoroba cyitwa ‘Impamba y’Umunsi.”

Ibiganiro byabo bikurikirwa n’abatari bake, baba abakuze ndetse n’abakiri bato, kuko bibafasha gususuruka ariko bakamenya n’amakuru y’ibibera hirya no hino mu Rwanda n’ahandi ku isi.

Aba ni bo Ben Nganji na Rusakara bo kuri KT Radio. Uri imbere wazamuye intoki ni Rusakara, uri hirya ye ni Ben Nganji
Aba ni bo Ben Nganji na Rusakara bo kuri KT Radio. Uri imbere wazamuye intoki ni Rusakara, uri hirya ye ni Ben Nganji

KT Radio yumvikanira hafi mu gihugu hose ku mirongo itandukanye. Mu Majyepfo ni kuri 107.9Fm, mu Majyaruguru ni kuri 101.1Fm, Iburasirazuba ni kuri 102.0Fm, Iburengerazuba ni kuri 103.3Fm naho I Kigali no mu nkengero zaho ni kuri 96.7Fm.

Aba banyamakuru Ben Nganji na Rusakara bafite abafana benshi usanga babishimiye iyo bababonye amaso ku maso.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Dukomeze kirinda covid 19 twambara agapfuka munwa neza dukaraba amazi meza n’isabune .

Gd yanditse ku itariki ya: 14-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka