Aba “bouncers” b’abagore ntibita k’uko bafatwa muri sosiyete

Abagore bacunga umutekano w’abantu b’ibyamamare, bazwi nk’aba “bouncers”, bavuga ko bita ku kazi kabo kuruta kwita kubyo abantu basanzwe babatekerezaho.

Uyu mukobwa ucunga umutekano yitwa Uwacu Liliane
Uyu mukobwa ucunga umutekano yitwa Uwacu Liliane

Bisanzwe bimenyerewe ko abacunga umutekano w’ibyamamarre cyangwa uw’abantu mu birori ari abagabo, akenshi bazwiho kugira ibigango biremereye.

Ariko abagore babikora bemeza ko n’abagore bashobora kubikora n’ubwo hari abatumva ko bishoboka.

Aba bagore bavuga ko ari umwuga usaba ubwenge kurusha gukoresha imbaraga, kandi ko no kubaka umubiri kugira ngo ukomere na byo bitananira abagore muri rusange.

Aba bakobwa bibumbiye mu ishyirahamwe ry’abanyabigango bacunga umutekano w’abantu ‘BKGL’, bemeza ko bashoboye ndetse ko bisaba kubikora ubikunze.

Umuhoza Benice uzwi nka “Mamie” akorera akazi akenshi ahitwa “Papyrus”, amaze imyaka 12 abikora, avuga ko yakuze abikunda.

Uyu azwi ku izina rya Mamie ni bouncer
Uyu azwi ku izina rya Mamie ni bouncer

Yemeza ko aka kazi abantu bakumva nabi kuko bibwira ko bashinzwe guhirika abantu no kubaterura, nyamara akazi kabo ari ugufasha umutekano hatabayeho imbaraga.

Agira ati “Turinda akenshi baba banyweye inzoga. Bisaba gukoresha ubwenge kurusha imbaraga rimwe na rimwe ukaba wagira umuntu inama ukamwereka ikibi utamukozeho.”

Mamie ufite umwana we yabyaye atunze kubera ak kazi, avuga ko bahura n’imbogamizi nyinshi ku bantu batazi akazi kabo bakabafata nk’indaya n’andi mazina mabi.

Ati “Abantu bamaze gusobanukirwa n’akazi kacu nyamara hari abadutuka ibintu bibi, bakavuga ko turi abatinganyi, turi indaya n’ibishegabo.”

Nyirahabimana Husna na we avuga ko aka kazi akamazemo imyaka irindwi. Avuga ko kamutunze kandi abona umugore ukunda umurirmo katamunanira.

Ati “Nakuze nkunda amahoro nakinnye karate n’ubwo dukorana n’abantu rime na rimwe baba banyweye akantu, tubikora mu bwenge kandi tugacunga umutekano.”

Uwacu Liliane we ukorera mu kabari ka Top Chef gaherereye i Nyabugogo, avuga ko bidasaba kugira ibigango kugira ngo ukore muri BKGL, ahubwo bisaba kubikunda no kugira ikinyabupfura n’ubwenge.

Ati “Ni byiza gukora siporo kugira ngo umere neza no kurya indyo ikwiye kugira ngo ukore akazi kose. Mu kazi kacu iyo bibaye ko hakoreshwa imbaraga nyinshi twitabaza bagenzi bacu dukorana cyangwa izindi nzego z’umutekano.”

Abakobwa b’akora akazi kamenyerewe ku basore b’ibigango basaba abakobwa kutitinya. Bagasaba abandi bose kumva ko akazi bakora ari akazi nk’akandi bityo hakabaho gufashanya no koroherezanya, kugira ngo akazi bakora kagende neza n’abandi bishime.

Kugeza ubu muri BKGL habarizwa abakobwa batanu bakorana n’abasore.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka