Aba bayobozi bijeje Abanyarwanda ibitangaza
Mu bihe bitandukanye, abayobozi mu nzego zinyuranye bagiye bagaragaza ibikorwa bisa n’ibitangaza bazakora mu gihe runaka.
Ababyumvise benshi babifashe nko gutebya kw’abayobozi cyangwa se gutera urwenya.
Hari aho icyo gihe cyageze ibyo biyemeje gukora bidakozwe, hari n’aho igihe cyatanzwe kitaragera ariko nta n’ibimenyetso bigaragaza ko ibyo abo bayobozi biyemeje bizagerwaho.
Mu minsi mike ishize, umuyobozi w’akarere Nyagatare Mushabe David Claudian yavuze ko ukwezi kwa Werurwe 2019, kuzashira nta mwana n’umwe wo muri ako karere ukirwaye bwaki.
Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare igaragaza ko mu kwezi kwa Werurwe abana 1631 ari bo bari bafite ikibazo cyo kugwingira.
Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare yavuze ko mu gukemura iki kibazo burundu, akarere kazafatanya n’aborozi bakajya bakamira imiryango ifite abana bafite ibibazo bya bwaki, ariko batoroye.
Yagize ati” Murabizi tubona abantu bimukira hano kenshi bafite imibereho mibi, ariko dufite inka nyinshi kandi kuzigira bikwiye kugira uruhare mu kugabanya bwaki, kuba amata aboneka abatayafite bakwiye gushaka amafaranga bakayagura.
Tumaze kugira aborozi biyemeje gukamira abadafite inka, ntekereza ko tudakwiye kurenza uku kwezi kwa gatatu tugifite ikibazo cya bwaki”.
Impuguke mu bijyanye n’imirire, Mukakayumba Anastasie avuga ko kurandura ikibazo cy’imirire mibi mu gihe gito gutya bitashoboka kuko ari ikibazo gishamikiye ku bice binyuranye by’imibereho y’Abanyarwanda.
Mukakayumba avuga ko imirire mibi mu Rwanda ishingiye ku bushobozi buke bwa bamwe, ku myumvire, ku mibanire mu muryango, ku buhinzi n’ahandi, kandi aho hose hakaba naho ubwaho hakirimo ibibazo bitarakemuka.
Ati”Niba ibyo bibazo tutabikiza mu munsi umwe, uvuga gute ko ikibazo cy’imirire mibi nanone gifitanye isano n’ibyo bibazo cyakira mu gihe gitoya”!
Mukakayumba avuga ko kurandura burundu imirire mibi bishoboka, gusa ngo byafata igihe kirekire.
Ati” Ni process (urugendo), hari n’ibindi bihugu byagiye bigabanya imirire mibi gahoro gahoro nka Senegal, ariko byabatwaye imyaka runaka”.
Mukakayumba avuga ko ubusanzwe igishobora kuvurwa mu gihe gitoya ari uburwayi bwatewe n’imirire mibi nka bwaki, kuko nibura bisaba nk’icyumweru kimwe kuba umwana wari mu ibara ry’umutuku (wari urembye cyane) yaba yawuvuyemo, noneho agakomeza kwitabwaho, akaba yakira mu gihe kitarenze ukwezi kumwe.
Guhindura Nyabarongo urubogobogo
Muri Werurwe 2015, ubwo Perezida wa Repubulika yajyaga gutaha ku mugaragaro urugomero rwa Nyabarongo I, uwari umuyobozi w’akarere ka Muhanga Yvonne Mutakwasuku yahigiye imbere ya Perezida Kagame ko azasubira gusura akarere ka Muhanga agasanga amazi y’umugezi wa Nyabarongo yarahindutse urubogobogo.
Ni ibintu byasekeje abantu benshi cyane, atari uko batekerezaga ko atabishobora, ahubwo kuko bo biyumvishaga ko bitashoboka.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yari amaze gutangaza ko atewe impungenge n’uburyo amazi y’umugezi wa Nyabarongo yuzuyemo icyondo, giterwa n’isuri hamwe n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorerwa ku nkengero zawo, bikaba byazatera imashini zitanga amashanyarazi kuri uyu mugezi kwangirika.
Icyo gihe Perezida Kagame yagize ati ”Meya yavuze iby’amazi. Ngirango hari abashobora kuba baturutse ahandi babaza bati ariko amazi yo mu Rwanda ni bwoko ki? Murareba uko asa! Umuntu ashobora kwibeshya ari mu kirere akagirango ni wa muhanda utarimo kaburimbo!
Biriya bifite icyo bivuze. Ni ukuvuga ngo hari ahantu tugomba kuba dutakaza ubutaka bwinshi cyane. Bishobora kwangiza n’ibikorwa biduha amashanyarazi, cyangwa se bikagabanya aho amazi agarukira mu bujya kuzimu”.
Nubwo hari abibwiraga ko bitashoboka ko Nyabarongo yahinduka urubogobogo ariko, ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi n’amashyamba (RWFA), gitangaza ko byashoboka, ariko ko byatwara igihe kirekire n’ubushobozi bwinshi.
Muri Werurwe umwaka ushize wa 2018, umuyobozi w’ishami rishinzwe amazi muri RWFA, Francois Tetero yatangaje ko bizashoboka ko iki kigo cyatangiye gukora igenamigambi ryo kwita ku cyogogo cya Nyabarongo, ku buryo ndetse uyu mugezi wazahinduka urubogobogo.
Yagize ati “Ni ibintu bishoboka… Ikiba gisabwa gusa ni uko imisozi ikikije uyu mugezi iba ifashwe neza.
Wenda mu Rwanda dufite umwihariko wo kuba dufite abaturage benshi ku butaka buto kandi bakenera guhinga, ariko ntibyatuma gahunda yo kubungabunga izi nkengero idakunda”.
Ibikorwa byo kubungabunga ibyogogo by’umugezi wa Nyabarongo byatangiriye ku gice cya Nyabarongo ya ruguru, kigarukira ku rugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo I.
Muri ibyo bikorwa haterwa ibiti ku misozi ikikije Nyabarongo n’imigezi iyisukamo, hakaba hanakorwa amaterasi y’indinganire kuri iyo misozi.
Tetero Francois yabwiye Kigali Today ko icyo gice cya mbere nikirangira hazakurikiraho n’igice cya Nyabarongo y’epfo, bitewe n’uko ubushobozi buzagenda buboneka.
Ukurikije uko Tetero abivuga, byumvikana ko iki ari igikorwa cyamara igihe kirekire cyane, ndetse ahubwo gisa n’ikitashoboka.
Ati” Ibyo by’igihe byatwara sinabihamya. Kuko bisaba kuba warangije kurwanya isuri hose nta na hamwe ubutaka bukimanuka, hanyuma hagakurikiraho igihe cy’uko amazi agenda yisubiranya. Iyo birangiye, niho noneho hakurikiraho kureba igihe amazi azagenda ahinduka. Ntabwo ari ibintu wafatira imibare ngo uvuge ngo ni igihe runaka. Bitwara igihe kirekire”!
Guca ikoreshwa rya telefoni ku baganga igihe bari mu kazi
Muri Gashyantare 2017, mu mwiherero wahuje abakora mu nzego z’ubuzima hafashwe umwanzuro ko guhera tariki ya mbere Werurwe 2017, nta muganga n’umwe wemerewe gukoresha telefoni ari mu kazi.
Hari nyuma y’uko Perezida wa Repubulika Paul Kagame, mu ijambo rye risoza umwaka wa 2016 riha ikaze uwa 2017, yari yagarutse ku mitangire ya serivisi itanoze mu nzego zinyuranye cyane cyane mu buvuzi.
Perezida Kagame yagize ati “Mu Rwanda dusenyera umugozi umwe, abaturage iyo basaba ko babaha serivisi zinoze kandi zigera kuri bose, icyo gihe baba bafashije abayobozi. Ni uburenganzira bwa buri wese gusaba ibisobanuro aho umuntu atanyuzwe ndetse no gutanga inama z’uko ubona ibintu bikwiye gukorwa ngo bibe byiza kurushaho”.
Iki cyemezo cyakirijwe yombi n’abaturage, bagaragaje ko bacyishimiye kuko ubusanzwe abaganga babarangaranaga bibereye kuri telefoni.
Ku rundi ruhande ariko, cyanabereye ihurizo rikomeye, abaganga bibazaga uburyo bazajya birirwa mu kazi batazi amakuru y’imiryango yabo.
Nyamara ariko, iki cyemezo gisa n’icyashyizwe mu bikorwa igihe gitoya, kuko n’ubu ugeze ku bitaro n’ibigo nderabuzima binyuranye, abaganga baba bakoresha telefoni nk’ibisanzwe.
Urugero, ku bitaro bimwe byo mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, Uwitwa Mutuyimana hamwe n’umurwaza we, mu ntangiriro z’uyu mwaka babwiye Kigali Today ko bageze kwa muganga sa mbiri z’ijoro bazi ko bahita bataha, bukarinda bubakeraho batarahabwa ibisubizo by’ibizamini bari batanze.
Uyu murwayi yavuze ko intandaro y’ibyo byose, ari uko abaganga bari bibereye kuri telefoni.
Yagize ati “Urajya kubona ukabona muganga yigiriye kuri telefone, yayivaho akajya muri gahunda ze, abandi ku ruhande bakiganiriraaaa, kandi imbere yabo hari abarwayi barembye!”
Muri ibyo bitaro kandi, hari undi murwayi wakomeje kwivovotera imbere y’umuyobozi wa serivisi z’ibitaro agira ati “niba ari abakozi bake kuki batongera abaganga ariko bakareka iriya myiryagaguro aho birirwa bavuga ubusa, bajye babivugira iwabo, mu kazi ni mu kazi”.
Uretse aho abaganga bavugira kuri telefoni uko bisanzwe kandi bari mu kazi, hari n’aho abaganga basabwa kuzisiga aho bakirira abantu (kuri reception), ariko haba hari umukeneye akaza kumuvugisha.
Kigali Today yaganiriye n’umuganga ukorera mu karere ka Nyamagabe, avuga ko ku ivuriro akoraho iyo bageze ku kazi buri wese asabwa gusiga telefoni ye kuri ‘reception’, hanyuma akajya mu kazi ntayo afite.
Ibi ariko bisa n’aho n’aho bidatandukanye cyane no kuyinjirana mu kazi, kuko iyo hari umukeneye, cyangwa se we akeneye guhamagara, ajya kuri ‘reception bakayimuha akitaba cyangwa agahamagara.
Agira ati ”Tuzisigira ushinzwe kwakira abantu (customer care), ariko iyo hari uguhamagaye ahita aza akakureba ukamwitaba, yarangiza akayisubizayo. Ni kimwe n’iyo ukeneye guhamagara, uragenda ukabisaba, hanyuma bakayiguha ugahamagara”.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka, ubwo yaganiraga na Kigali Today, umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) Malick Kayumba yavuze ko iyi Minisiteri itiyumvisha uburyo hari ibitaro byamara umunsi bitarakira abarwayi.
Gusa Kayumba yavuze ko bateganya gusura ibitaro babitunguye nk’uko bisanzwe buri gihembwe, bakagenzura imikorere yabyo.
Amashanyarazi ntazongera kubura kuva 2020
Akenshi bimenyerewe ko iyo imvura iguye, mu mujyi wa Kigali ndetse n’ahandi henshi mu gihugu, umuriro w’amashanyarazi uhita ubura.
Abenshi bavuga ko ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (REG) ari cyo gikuraho amashanyarazi ku bushake, kugirango kirinde impanuka zishobora guterwa n’iyo mvura.
Mu mpera z’umwaka ushize, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (REG) Ron Weis yatangaje ko kuva mu mwaka utaha wa 2020, umuriro w’amashanyarazi utazongera kubura n’isegonda rimwe mu Rwanda.
Ron Weis yemeye ko umuriro ukunze kugenda cyane cyane iyo imvura iguye, ariko avuga ko biterwa n’uburyo bwo gukwirakwiza amashanyarazi bushaje, bukaba buri kuvugururwa.
Yagize ati” Nibyo, amashanyarazi aragenda cyane cyane ahantu uburyo bwo gukwirakwiza amashanyarazi bushobora guhura n’amazi. Ariko ibi biri gukorwaho, kuburyo bitazongera mu myaka ibiri iri imbere”.
Ibi kandi byongeye gushimangirwa tariki 28 Werurwe 2019, na minisiteri y’Ibikorwaremezo (MIININFRA) hamwe n’Ikigo gishinzwe Ingufu mu Rwanda (REG)Ubwo bizezaga Abanyakigali ko umuriro w’amashanyarazi utazongera kubura bya hato na hato.
Impuguke mu birebana n’ingufu Eng. Butare Albert avuga ko kugirango umuriro w’amashanyarazi ucike biterwa n’uko ari mukeya, cyangwa se uburyo bwo kuwukwirakwiza bukaba bushaje.
Eng. Butare avuga ko akurikije ingufu Leta y’u Rwanda yashyize mu kongera umuriro ukenewe mu gihugu, adashidikanya ko muri 2020 mu Rwanda hazaba hari umuriro uhagije.
Butare ariko avuga ko igihe hakiri uburyo bwo gukwirakwiza amashanyarazi bushaje, ntakizabuza amashanyarazi gucika.
Yongeraho ariko ko hari n’ubwo amasashanyarazi acika kubera ibibazo tekiniki, kuburyo ntawahamya ko mu gihe runaka amasahanyarazi atazacika.
Ati”Ni ibintu bibaho no mu bihugu byateye imbere, kubera ibibazo biri technical (bya tekiniki), umuriro ugacika. Ntawahamya rero ko umuriro utazacika”.
Dore n’izindi mvugo zagiye zivugwa n’abayobozi zigafatwa nk’urwenya
“Amarondo yo kurwanya inkuba zikubita abantu”
Muri Kamena 2016, uwari umuyobozi w’akarere ka Rutsiro Byukusenge Gaspard yabwiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame wari wasuye ako karere ko mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ inkuba zikomeza gutwara ubuzima bw’abaturage b’ako karere, ubuyobozi bwafashe ingamba zo gukaza amarondo.
Ibi nabyo biri mu byasekeje benshi, bibazaga uburyo kurara irondo byakumira inkuba gukubita abantu.
Ubusanzwe inkuba ni uruhurirane rw’imyuka, ihurira ahantu igaturika, haba hari umuntu, ikimera cyangwa itungo ikabikubita, ikaba yanabitwara ubuzima cyangwa se igakomeretsa umuntu cyangwa itungo.
Benshi mu babirebeye mu yindi nguni, bavuze ko uwo muyobozi yaba yarabivuze bitewe n’igihunga yatewe no gusubiza ku bibazo bireba ubuzima bw’abaturage b’akarere yatorewe kuyobora.
Ibyuma byitwa “imirindankuba” gusa nibyo bifite ubushobozi bwo kurinda inyubako, cyangwa se agace runaka kuburyo hatakubitwa n’inkuba.
Guca inzererezi muri Kigali mu byumweru bibiri
Umwe mu bayobozi bakuru muri minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, yigeze kuvuga ko mu cyumweru kimwe gusa abana bose b’inzererezi bazaba bacitse mu mihanda yo mu mujyi wa Kigali.
Ni nyuma y’uko mu gace k’ahitwa Nyabugogo, hari ikibazo cy’abana b’inzererezi bari barahawe izina rya ‘Marines’, bategaga imodoka bakaziba ibyo zitwaye, naho abanyamaguru bakabambura ibyo bafite.
Ni imvugo nayo yagarutsweho cyane n’abantu batandukanye, bibaza niba koko byashoboka ko umujyi wa Kigali washiramo abana b’inzererezi mu gihe cy’icyumweru kimwe gusa.
Mu ntego z’ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco (NRS), harimo kugira igihugu kizira abana bo mu muhanda, ariko iki kigo ntigihwema kugaragaza ko umubare w’abana b’inzererezi ukiri mwinshi mu mijyi itandukanye.
Nyamara ariko, raporo ya Komisiyo y’igihugu y’abana yo mu 2017, igaragaza ko mu mijyi inyuranye yo mu Rwanda habarirwaga abana bo mu muhanda 2,882.
Mu bigo ngororamuco biri mu Rwanda, buri mwaka hanyura umubare utari muto w’abana nk’abo, kandi ikibazo cyabo ntikirarangira.
Nk’ubu mu kigo ngororamuco cya Iwawa hari ababarirwa mu 4000, mu kigo ngororamuco cya Gitagata hakaba abana 292, mu gihe mu bindi bigo ngororamuco hari abarenga 1000.
“Nta muturage uzongera gupfa”
Mu karere ka Gakenke, hari umuyobozi wigeze kuvuga ko bagiye gushyira imbaraga nyinshi mu ngamba zo kubungabunga umutekano, kuburyo nta muturage wo muri ako karere uzongera gupfa.
Hari nyuma y’uko Ibiza byari bimaze iminsi bihitanye ubuzima bw’abaturage ndetse bikanabasenyera inzu, bitaretse no kwangiza imyaka n’ibindi bikorwa remezo.
Ni imvugo nayo abantu bafashe nk’urwenya, kuko n’iyo wacunga umutekano gute, ntibyabuza abantu gupfa kuko ibitera urupfu mu bantu ari byinshi kandi harimo n’ibadashobora kwirindwa.
Urugero ni nk’urw’abapfa bashaje. Umuntu iyo ashaje ageze igihe cyo gupfa, byanze bikunze arapfa, ntacyo wakora ngo ubikumire.
Ikindi kandi, imfu zituruka ku biza, nazo kuzikumira biragoye kuko bitera bidateguje.
Hari kandi n’impanuka zishobora guhitana abantu igihe icyo aricyo cyose, kabone n’ubwo haba harashyizweho ingamba zo kuzirinda.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ndakeka REG na Mininfra baravuze ku ibura ry’umuriro rusange mu gihugu hose cyangwa igice kinini cy’igihugu, ibi byitwa blackout. Naho ibura ry’umuriro mu gace gato ryo ntiwavuga ko ritazongera kuba na rimwe, kuko haba n’impanuka nk’igiti kikagwira umuyoboro, imodoka ikagonga ipoto, imiyaga igaterura ibisenge by’amazu ikabimanika ku miyoboro,twabonye aburira amapoto bashaka kwiyahura cyangwa bakubagana...Please check niba mutabamisquotinze