Rulindo: Umwana w’imyaka 15 yiyemerera ko yishe mugenzi we w’imyaka itatu

Umwana w’umuhungu w’imyaka 15 ukomoka mu murenge wa Base ho mu karere ka Rulindo, avuga ko yishe umwana w’umukobwa w’umuturanyi w’iwabo wari afite imyaka itatu.

Nk’uko uyu mwana abyivugira we ubwe, ngo yaramufasha aramuniga mu gihe abantu batandukanye bagiye bavuga ko yaba yari yabanje no kumusambanya.

Ariko nyirubwite we avuga ko nta kindi yakoze uretse kumuniga, ngo kuko nk’uko abivuga atazi no gusambana.

Uyu mwana utiga nk’uko abivuga ngo yaba yarigeze kwiga, ariko arivamo ku bushake kandi n’ababyeyi be baramwihorera ntibarimusubizamo.

Mu ijwi rye avuga atitira avuga ko yari yaratumwe n’umuntu uva inda imwe na nyina umubyara, ngo wari wamwemereye kuzamuha amafranga ibihumbi bibiri naramuka amwiciye uwo mwana.

Yagize ati “Ntabwo niga, ntabwo namusambanije, nta n’ubwo nzi gusambana sindabikora, ahubwo naramufashe ndamuniga ahita apfa.
Nari natumwe n’umugore uva inda imwe na mawe, yanyemereye amafranga ibihumbi bibiri gusa ntiyayampaye bamfashe atarayampa.”

Uyu mwana yiyemerera ko yishe umuntu.
Uyu mwana yiyemerera ko yishe umuntu.

Umubyeyi w’uwo mwana utarashatse kwivuga izina abajijwe niba umwana we yari atuwe agira amahane,yasubije ko nawe byamutunguye kubona uwo mwana yica umuntu.

Yagize ati “Ni ishyano wa mwana w’umukobwa we twumvise ngo yishe umuntu turumirwa, ariko dutegereje icyo amategeko azabikoraho, naho twe nta cyo twabona tuvuga.”

Mu gihe Polisi mu karere ka Rulindo ikiri mu iperereza ngo hamenyekane icyateye uyu mwana kwica mugenzi we no kugira ngo hameneyekane niba nta wundi waba abyihishe inyuma, uyu mwana afungiye kuri parike ya Gicumbi.

Assistant inspector of Police mu karere ka Rulindo, Hodari Ngemenyi, avuga ko uyu mwana abaye afunzwe ngo kuko ategereje kuzaburana bityo icyaha cyamuhama agahanwa n’amategeko.

Akomeza avuga ko bari banafunze se ubyara uyu mwana mu gihe bari mu iperereza ariko ngo aho agerejwe kuri parike ya Gicumbi we yarafunguwe, ariko iperereza rikaba rigikomeje.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 13 )

uwo mwana akwiriye gubazwa cyane ni umugome

francois murenzi yanditse ku itariki ya: 21-11-2013  →  Musubize

Gusa Police Nikomerezeho Rwose Irebe Nibe Niba Nta Babyihishe Inyuma.

Theoneste Habiyakare yanditse ku itariki ya: 7-10-2013  →  Musubize

Uwomwana yakoze ubugome bwindenga kamere azavugishe ukuri hakurikiranwe nababyihishe inyuma.ni bibahama bazahanwe byintanga rugero.

Alfred yanditse ku itariki ya: 12-06-2013  →  Musubize

ariko kuki mubihisha isura ibyi bigizi bya nabi?
nibigende

mazuru yanditse ku itariki ya: 12-06-2013  →  Musubize

uwo mufatanya cyaha washutse uwo mwana cyokora akurikiranwe ibyaha n’ibimuhama ahanishwe igihano gihanitse giteganyirijwe umwicanyi.

horanimana Jeanne d’Arc yanditse ku itariki ya: 12-06-2013  →  Musubize

Iyi nkuru irababaje. Cyokora amategeko aramuhana gusa amugabanyiriza ibihanoyari guhabwa iyo aza kuba mukuru kuko ari umwana, kandi agahabwa umwunganizi mumategeko umufasha kuburana kuko ari umwana.

horanimana Jeanne d’Arc yanditse ku itariki ya: 12-06-2013  →  Musubize

mukuri akanakaga kugera naho umwana yica mugenzi we koko birarenze rwose naha nyagasani naho ubundi birenze ubushobozi bwabantu gusa ariko ntakurebera bihari police nikore ibiri munshingano zayo murakoze.

saleh yanditse ku itariki ya: 12-06-2013  →  Musubize

mukuri akanakaga kugera naho umwana yica mugenzi we koko birarenze rwose naha nyagasani naho ubundi birenze ubushobozi bwabantu gusa ariko ntakurebera bihari police nikore ibiri munshingano zayo murakoze.

saleh yanditse ku itariki ya: 12-06-2013  →  Musubize

Ahubwo Imana nitabare.Kandi umwana yakoze ibyo abonana ababyeyi ubwose niba atarasanzwe abizi yabwiwe niki uko bica??????babyeyi abana nimwe bigiraho.ni mwitonde rero.

dudu yanditse ku itariki ya: 12-06-2013  →  Musubize

Amahano yagwiriye u Rwanda ntacyo atazatuzanira, ubundi se muri jenoside si abo bahagarikirwaga n’interahamwe nkuru bagahondagura abantu kugeza bapfuye ni uduterahamwe duto nyine, uwo ni umuvumo uzabomaho kuzageza mubuvivure

Puuuuuuuuuuuuuuuuu amaraso y’inzirakarengane azabomeho iteka ryose

uwineza yanditse ku itariki ya: 12-06-2013  →  Musubize

YEWE NTABWO ARI GUSA AHUBWO NIMUPFUKAME MUSABE NYAGASANI ADUTABARE, ABO NI ABADAYIMONI, KDI NONEHO UBWO BAGEZE MUBANA BARABAMARA, MUSENGE CYANE

KAMANDA yanditse ku itariki ya: 12-06-2013  →  Musubize

Mana is’irarangiye pe! Aho umwana yica mugenzi,akaga kabaho!

alias yanditse ku itariki ya: 11-06-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka