Ishuli rya Green Hills Academy ryakiriye abanyeshuri bahize mu myaka yashize

Ubuyobozi bw’ishuli rya Green Hills Academy, rimwe mu mashuli akomeye mu Rwanda, ryakoze ibirori by ’ubusabane na bamwe mu banyeshuli baryizemo mu myaka yashize bagize icyo bita “Alumni”, ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 14/8/2014.

Ibi birori byari byitabiriwe na Madamu Jeanette Kagame uri mu bashinze iri shuri, byari akanya ko kongera kwibukiranya amateka yaranze aba banyeshuri no kubashimira uburyo babaye abambasaderi beza b’iki kigo, nk’uko byatangajwe na Ron Wallace uyobora Green Hills.

Abanyeshuri bahize hagati y'umwaka wa 2003 na 2012 bafashe ifoto y'urwibutso.
Abanyeshuri bahize hagati y’umwaka wa 2003 na 2012 bafashe ifoto y’urwibutso.

Yagize ati “Aka ni akanya ko kongera kwiyibutsa ubucuti twagiranye kandi tukabashimira ko mwagumanye indangagaciro twabahaye. Tunabashimira ko mwatubereye abambasaderi beza ago mwagiye hose.”

Louis Murego, umwe mu ba bahize wavuze mu ijambo rya bagenzi be, yatangaje ko kugaruka muri iki kigo nyuma y’igihe kinini ari icyubahiro kuri bo, kuko bituma bareba aho bavuye bakabasha no kumenya aho bageze.

Madame Jeannette Kagame nawe yari yitabiriye ibi birori.
Madame Jeannette Kagame nawe yari yitabiriye ibi birori.

Yatangaje ko biyemeje gushinga ishyirahamwe ry’abanyeshuri bize muri iki kigo, aho bazajya barurira bagakora ibikorwa bitandukanye birimo n’ibyo kwiteza imbere cyane cyane ko hagati yabo bafite ubumenyi butandukanye bakungurana.

Icyo aba banyeshuri bashimirwa ni uko ubwo iri shuri ryatangiraga mu myaka ya 1996 na 2000 hari abanyeshuri bari hagati ya 300 na 400 , harimo abanyamahanga batarenga 10. Ariko ubu kubera uko abanyeshuri bitwaye neza mu kazi byatumye iri shuri rigirirwa icyizere.

Ange Kagame nawe yarangije muri iri shuri amashuri yisumbuye muri 2010.
Ange Kagame nawe yarangije muri iri shuri amashuri yisumbuye muri 2010.

Kuri ubu bakaba bageze ku 1414 harimo abamahanga 40 baturutse mu bihugu 50 bitandukanye. Iki kigo kikanakoresha abakozi bagera kuri 250 barimo abanyamahanga 50.

Green Hills Academy ifite ishuri ry’inshuke, amashuri abanza n’ayisumbuye.

Andi mafoto:

Abanyeshuri bari bishimiye kongera guhura nyuma yo kumara igihe kinini batari kumwe.
Abanyeshuri bari bishimiye kongera guhura nyuma yo kumara igihe kinini batari kumwe.
Abanyeshuri batangaza ko bagiranye ibihe byiza mu myaka itandukanye babanyemo.
Abanyeshuri batangaza ko bagiranye ibihe byiza mu myaka itandukanye babanyemo.
Abanyeshuri bishimiye kongera guhura n'abarimu babigishaga.
Abanyeshuri bishimiye kongera guhura n’abarimu babigishaga.
Itorero Inganzo ngari naryo ryasusurukije abari mu birori.
Itorero Inganzo ngari naryo ryasusurukije abari mu birori.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ni byiza cyane

aliqs aguy yanditse ku itariki ya: 18-01-2019  →  Musubize

iri shuri ryagize uruhare mu iterambere ry’igihugu kandi abahaciye bose urabona ko bafite itandukaniro nahandi.

Valentine yanditse ku itariki ya: 16-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka