Bakiriye bate igiciro cya Lisansi cyiyongereyeho Amafaranga 127 kuri Litiro?

Impuguke mu bukungu hamwe n’abafite ibinyabiziga bavuga ko izamuka ry’igiciro cya lisansi na mazutu riza guteza bamwe guparika ibinyabiziga byabo bwite bakagenda muri bisi, cyangwa kuzamura ikiguzi cya serivisi n’ibicuruzwa batanga.

Ku wa Kane tariki 04 Mata 2024, nibwo Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bivuguruwe.

Igiciro cya Lisansi cyashyizwe ku mafaranga 1,764 kuri Litiro kivuye ku mafaranga 1,637 kuri Litiro cyari cyashyizweho kuva mu kwezi kwa kabiri k’uyu mwaka. Bivuze ko Lisansi yiyongereyeho Amafaranga 127 Frw kuri Litiro.

Ni mu gihe igiciro cya Mazutu cyashyizwe ku mafaranga 1,684 kuri Litiro kivuye ku mafaranga 1,632 kuri Litiro, bivuze ko Mazutu yiyongereyeho amafaranga 52 Frw kuri Litiro imwe.

Impuguke mu by’Ubukungu, Straton Habyarimana, avuga ko abagenda mu modoka zabo bwite zikenera kunywa lisansi, batazakomeza gutanga serivisi n’ibicuruzwa ku kiguzi gisanzweho, kuko ngo baba bahomba.

Habyarimana avuga ko izamuka ry’igiciro cya lisansi kandi rishobora gutuma bamwe bareka imodoka zabo bwite bagatangira kugenda mu za rusange, mu gihe haba habayeho kunoza serivisi z’ingendo.

Yagize ati "Igihe igiciro kizamutse cyane ku buryo byaba umutwaro, abafite imodoka bwite bashobora kuzireka bakagenda mu modoka za rusange, ariko ibyo bishoboka mu gihe uko gutwara abantu bikorwa neza, ntabwo abenshi burya banga kugenda muri bisi."

Asobanura ko indi mpamvu abantu bashaka imodoka zabo bwite iterwa n’uko bamwe batuye cyangwa bakorera kure y’aho bisi zigera, ndetse n’aho zigera bitinze.

Atanga urugero rw’umuntu ukorera kuri Minisiteri y’Ibidukikije ahitwa kuri Sopetrad udashobora kubona icyapa hafi aho bisi yamuhagarikaho, ngo ahite yinjira mu kazi.

Habyarimana akomeza avuga ko hari n’abaturage bafata urugendo rurerure bajya gutega bisi, nk’abava ahitwa i Gihogwe bamanuka i Karuruma, bikaba ari byo bitera bamwe gushaka imodoka zabo bwite.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwashyizeho ibyerekezo bishya by’imodoka zitwara abagenzi, harimo n’icyerekezo cy’imodoka ziva i Nyabugogo zerekeza i Jali (zikanyura hafi y’i Gihogwe) ariko kugeza ubu abagenzi bo muri uwo muhanda ngo nta modoka barahabwa.

Umujyi wa Kigali kandi wizeza abagenzi ko uzanoza serivisi, aho gutegereza imodoka mu bihe byo kuva cyangwa kujya mu kazi(peak hours) bitagomba kurenza iminota 10, mu yandi masaha nabwo ntibirenge iminota 30.

Gusa, abagenzi bavuga ko ibi bitarakurikizwa kuko ngo hari n’abamara iminota irenze 30 mu masaha ya mu gitondo.

Mu bandi izamuka ry’igiciro cya lisansi rifiteho ingaruka harimo abamotari bavuga ko bari bakwiye gutangira gusaba abagenzi amafaranga arenze asanzwe kugira ngo badahomba, ariko ngo nta mukiriya babona.

Uwitwa Nzabakurana agira ati "Lisansi iyo yahenze umugenzi ukamuca menshi ntabyemera, nk’ubu ndi i Gikondo, kujya mu Mujyi ni amafaranga 700Frw ataguhenze nawe utamuhenze, ariko ubu sinamubwira ngo nayazamuye, iyo utabyemeye ubwo ategereza undi mumotari uri buyemere, hariya tubigwamo cyane."

Nzabakurana avuga ko hari abagenzi ubu batangiye kureka abamotari bakayoboka imodoka za rusange.

Ibiciro bya lisansi na mazutu bizamutse nyuma y’uko mu kwezi gushize kwa Werurwe, Guverinoma y’u Rwanda yazamuye ikiguzi cy’urugendo, ikaba yarasobanuye ko byatewe n’ivanwaho rya nkunganire yahabwaga abantu bose mu ngendo (n’abishoboye barimo).

Guverinoma ivuga ko iyi nkunganire yashyizwe muri gahunda zunganira abaturage b’ubushobozi buke mu by’ubukungu nka VUP, guteza imbere imirire myiza, ubuvuzi n’izindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka