Amahirwe ku rubyiruko rwo mu Rwanda rushaka kubyaza akamaro impano bifitemo

Urubyiruko rwo mu Rwanda rwiyizera ku mpano rurahamagarirwa kuzamura amahirwe yabo yo kwihangira umurimo bifashishije impano zabo, bitabira amahushanwa sosiyete INDIAFRICA iri gutegura, azaba agamije kureba abahiga abandi bagahabwa amahirwe.

INDIAFRICA 2014 ni amarushanwa ari gutegurwa ahazatoranywa abahanga mu rubyiruko bashoboye gukora imishinga myiza ibyara inyungu (Business), gukora ibijyanye n’ibikora byamamaza (Poster Design) no mu bufotozi (Photography).

Sudhir arakangurira urubyiruko rwo mu Rwanda kudacikanwa n'amahirwe bashiriweho yo guteza impano zabo imbere.
Sudhir arakangurira urubyiruko rwo mu Rwanda kudacikanwa n’amahirwe bashiriweho yo guteza impano zabo imbere.

10 ba mbere bazatsinda baturutse mu Buhinde no muri Afurika bazahembwa amafaranga akoreshwa mu gihugu cy’u Buhinde ibihumbi 25, ndetse banahabwe amahirwe yo kuzenguruka isi bamurika ibikorwa byabo.

Sudhir John Horo, umwe mu bategura aya marushanwa, atangaza ko buri rubyiruko rwo mu Rwnda rushaka kuba rwiyemezamirimo cyangwa kwinjira mu bikorwa bibyara inyungu ndetse no ku ba hanzi n’abanyabugeni ko bahagarirwa kwitabira aya marushanwa.

Agira ati “Icyo dushaka kubwira abantu ni uko aho gushakisha akazi ukaba ufite igitekerezo kiza cyangwa impano INDIAFICA yabafasha kwiteza imbere, aho kuba abashaka akazi ahubwo bakaba abagatanga.”

Kwinjira muri aya marushanwa ni ubuntu, aho amakuru yose ajyanye n’iri rushanwa ubyifuza yayasanga ku rubuga rwa INIDAFRICA (http://indiafrica.in/). Ibice umuntu yasabamo ni ibijyanye ibidukikije, ubuhinzi, ubuzima, ubuhanzi n’umuco.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka