Rusizi: Abanyeshuri ba AERG boroje inka umwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside

Umuryango wa Cyewusi Catheline wagabiwe inka n’abanyeshuli barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bibumbiye mu muryango AERG-Duhozanye biga mu kigo cya Mutagatifu Yustini Nkanka kubera igikorwa yagaragaje cy’urukundo arera umwana warokotse Jenoside.

Umukecuru Catheline Cyewusi utuye mu mudugudu wa Rukoro, akagari ka Rebero ho mu murenge wa Nzahaha yareze umwana witwa Ingabire wiga muri iki kigo cya Mutagatifu Yusitini.

Abanyashuri bagize AERG Duhozanye bagabiye inka umukecuru Cyewusi.
Abanyashuri bagize AERG Duhozanye bagabiye inka umukecuru Cyewusi.

Umunyeshuri waje ahagarariye AERG Duhozanye, Mpabwanayo Leonald, yifurije Cyewusi ko iyi nka bamuhaye yazamufasha no mu gihe uwo mwana arera yazakomeza amashuri ye bikazamufasha kubona ibikoresho.

Padiri Bandorayingwe Joseph uyobora ikigo cya Mutagatifu Yusitini Nkanka yasabye uyu muryango ko iyi nka bayifata neza maze ikazabafasha mu kwiteza imbere haba mu mirire, no mu buzima busazwe.

Inka yahawe Cyewusi n'umuryango we.
Inka yahawe Cyewusi n’umuryango we.

Uyu mukecuru Gatarina Cyewusi n’umuryango we bishimiye iyi nka, aho avuga ko kuva yabaho ari bwo bwa mbere yoroye kandi akumva ko mu gihe azaba agize amahirwe ikamwororokera bizatuma abaho neza.

Uyu muryango urishimira inka worojwe n'abanyeshuri bibumbiye muri AERG-Duhozanye.
Uyu muryango urishimira inka worojwe n’abanyeshuri bibumbiye muri AERG-Duhozanye.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka