Muri 2017 ngo ubucukuzi buzaba bwinjiza miliyoni 400 USD
Ishyirahamwe ry’abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu Rwanda (RMA) ku bufatanye na Leta, ryemeye gukoresha uburyo bugezweho bw’ubucukuzi, kugirango umusaruro uva ku mabuye y’agaciro uzabe wikubye kabiri kugera kuri miliyoni 400 z’amadolari bitarenze umwaka wa 2017.
RMA yabitangaje kuri uyu wa gatatu tariki 04/12/2013, ubwo yizihizaga umunsi mpuzamahanga w’ubucukuzi, wahariwe kuganira ku byabafasha kubona umusaruro mwinshi kandi ufite ireme, guteza imbere imibereho y’umucukuzi ndetse no kurengera ibidukikije.
“Turemera ko umusaruro w’amadevise ava ku mabuye y’agaciro uzaba ugeze kuri miliyoni 400 z’amadolari nk’uko twabisabwe; vuba aha tugiye gukoresha imashini zigezweho kugirango tuve ku buryo bwa gakondo; umutekano w’abacukuzi nawo uradushishikaje, ngirango ntimuherutse kumva abantu bagwiriwe n’ibirombe”, nkuko Perezida wa RMA, Jean Malick Kalima yabivuze.
RMA isaba Leta kuyishyigikira mu gukangurira abacukuzi kwitabira kwinjira mu ishyirahamwe, kugabanyirizwa ibyo abacukuzi basabwa kugirango babone inyungu nyinshi, ndetse no guhabwa ibyangombwa by’ubucukuzi mu gihe cyihuse.
Ishyirahamwe ry’abacukuzi ryavuze ko kugeza ubu ryinjiriza Leta miliyoni zigeze kuri 200 z’amadolari ku mwaka, rigatanga imirimo ku bantu ibihumbi 48, kandi ngo rifite uruhare mu guca imihanda mu gace kaberamo ubucukuzi, no kunganira ibikorwa byo kubaka amashuri n’amavuriro by’abaturage.
Icyakora ngo ubucukuzi mu Rwanda ntiburakorwa mu buryo bwubahirije ibipimo mpuzamahanga, kubera kutagira ibikoresho bigezweho byorohereza abakozi gutanga umusaruro mwinshi, nk’uko Umuyobozi wungirije mu kigo gishinzwe umutungo kamere RNRA, Dr Michael Biryabarema yamenyesheje abacukuzi.
Dr Biryabarema yagize ati: “Ntitwabona umusaruro twifuza mu gihe 15% gusa by’amabuye y’agaciro ari yo ava mu byayunguruwe; kandi abacukuzi baracyakoresha amasuka n’amapiki mu kumena ibitare; ubwo se ucukura metero zirenga 10 azazigeraho ryari! Hari n’aho abantu mwihambira ku bitare bikomeyee, ibyo mwabiretse cyangwa mugakoresha intambi zo kubimena!”
Yasabye kandi abacukuzi gukora mu buryo butabangamiye ibidukikije, kuko “akenshi twumva ko abacukuzi binubirwa kuba bahumanya amazi, bagasiga badatunganije aho bacukuye, nyamara twagombye gutekereza ku ngaruka z’igihe kirekire, kugirango abana bazavuka bazasange hari ibyo twabateganirije”.
Gasegereti niryo buye ry’agaciro ryiganje mu bikomoka ku bucukuzi mu Rwanda ngo bigize 40% by’ibyoherezwa mu mahanga. Andi ataratanga umusaruro wifuzwa ni Wolfram, Coltan, zahabu na Sapphire.
Ubundi ngo ubucukuzi bwa nyabwo mu Rwanda ntiburatangira gukorwa; ku buryo “buramutse bukozwe neza nta yindi mirimo yaburusha umusaruro”, nk’uko Dr Biryabarema abyemeza.
Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’umutungo kamere, Evode Imena yijeje abacukuzi ko Leta ntacyo itakora kugirango urwego rw’ubucukuzi rutere imbere, aho “yiteguye kumva ibibazo bagira byose, ariko umusaruro binjiriza igihugu ukiyongera”.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 13 )
Ohereza igitekerezo
|
Banyarwanda dushimire Imana kuko tumaze kumenya ubukungu
yaduhaye,ubudufite Gold nyishi nandi mabuyemeshiyagaciro
ikibazonuburyobikorwa.Leta ifashehakore shweikorana,
buhangamukuyageraho.Kandi OIL ilimu kivu barrels billion ibihumbi amagana na Gas billion ibihumbi55. Oil recovery uburengera zuba bwu Rwanda bwose so
tubebamwe ntibizadutanye ahubwo bizadutezeimbere kuko
hatangiyekuboneka Ibihugubimwebitishimiye iyinkuru.byee
komeza imihigo rwanda, abana bawe tuzayesa!
burya turakize pe! urabona izi machini di, uzi ko nari ngize ngo ni mu bushinwa,bitinde bitebuke ariko u Rwanda ruzatera imbere kurusha byinshi mu bihugu byo muri africa. ibi ndabishingira ku bushake bw;abayobozi, gushyira hamwe kw’abaruvuka......., relimbere Rwanda
burya turakize pe! urabona izi machini di, uzi ko nari ngize ngo ni mu bushinwa,bitinde bitebuke ariko u Rwanda ruzatera imbere kurusha byinshi mu bihugu byo muri africa. ibi ndabishingira ku bushake bw;abayobozi, gushyira hamwe kw’abaruvuka......., relimbere Rwanda
Iyo mbonye umuvuduko u rwanda rufite ugana ku iterambere bituma nibaza icyo twari twarabuze. ngaho amabuy y’agaciro , ngaho gaz methane.....ohhhhh my country, i love you
u Rwanda ruraryoshye kuko uwabona uko abayobozi bacu barajwe ishinga no kutuganisha aheza byagushiisha. Iterambere rishingiye ku mutungo kamere nk’amabuye y’agaciro naryo biragaragara ko ryahagurukiwe kandi ingufu mbona zihatse byinshi.
Umusaruro w’amabuye ya’agaciro niwiyongera hari byinsi bizafasha mu iterambere ry’Igihugu..tube maso natwe tubibyaze umusaruro rero..
Ikoranabuhanga rirakenewe ahantu hose kabisa..sinon twazahera muri gakondo pakaa!! Congs MIDMAR..
Ibi bagaragaza gahunda u Rwanda rugezeho mu rwego rwo kwigira. erega burya Nyakubahwa Paul Kagame ntabeshya hari igihe u Rwanda ruzihaza kuburyo inkunga abazungu birirwa badukangisha ntayo tuzaba tugikeneye
biragaragara ko mu rwanda hari byinshi byaduteza imbere habayeho ubushishozi mu kubikurikirana.ndizera ko abayobozi dufite aha bagomba kuhibanda kungira ngo ubukungu bw’u Rwanda bukomeze buter imber. Ndabashimira aho batugejeje kandi n’ibindi byiza biri imbere.
ibi ni byiza cyane kuko bizazamura ubukungu bw’igihugu kandi n’urubyiruko cyangwa abandi bantu nabo babonereho kubona akazi.
ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ni bimwe mu bigomba kwitabwaho mu rwanda kuko ni na bimwe mu bishobora cyangwa se byinjiza amafaranga menshi kandi bikazamura ubukungu bw;igihugu; igihe cyose rero ibi byitaweho nta kabuza ko habaho ukuzamuka ku ubukungu; rero nemera ibyemezo Leta y’u rwanda ifata kugirango iteze imbere ubukungu ndetse n’iterambere ry’igihugu.