Burera: Indwara bita “Junjama” ngo yibasira ibirayi cyane kandi nta muti wayo bazi

Bamwe mu bahinzi b’ibirayi bo mu karere ka Burera batangaza ko indwara yitwa “Junjama” ikunze kwibasira ibirayi byabo bihinze mu murima kuburyo bidakura kandi ntibigire umusaruro. Basaba ivuriro ry’ibihingwa ryafunguwe mu karere kabo kubashakira umuti w’iyo ndwara.

Abo bahinzi bavuga ko ikiranga ibirayi byafashwe na “Junjama” ari uko usanga amababi yabyo yarihinahinnye, asa nk’ayarariwe n’udusimba. Mbihayimana Jean Claude, umwe muri abo bahinzi, asobanura uburyo indwara ya “Junjama” yibasira ibirayi.

Agira ati “Ifata ibirayi, amababi ugasanga yaripfunyapfunyitse…bishora imizi ariko ikirayi bihaje ntabwo wagifata mu ntoki ngo ugihate, kuko biba byaripfunyapfunyitse ari dutoya kandi ari twinshi. Ukagira ngo byariwe n’igisimba kandi ari ntacyo”.

Akomeza avuga ko iyo ndwara bayizi kuva kera ngo ariko nta muti bari babona wo kubivura. Agira ati “Biramutse biciyemo bakabona bari kuvura Junjama…haramutse habonetse mbese nk’urugero rw’ifatizo, nibwo twamenya ngo iryo vuriro rifite ingufu.”

Ibirayi birwaye Junjama ngo birashora ariko ntibikure, bikazaho uturayi duto kwinshi.
Ibirayi birwaye Junjama ngo birashora ariko ntibikure, bikazaho uturayi duto kwinshi.

Kuri ubu, mu karere ka Burera, mu gace kegereye ikirunga cya Muhabura, ibirayi biri hafi kwera. Bamwe mu bahinzi baho bavuga ko iyo ndwara yagaragaye; nk’uko Maniriho Emmanuel abitangaza.

Agira ati “…nta gushora, n’iyo wakura ntiwabonaho n’ikirayi na kimwe. Iyo bigaragaye mu murima ni ukubirandaguzamo kuko nta wundi musaruro uba ugitegerejemo.” Akomeza avuga ko ariko ikirayi gifite iyo ndwara kitanduza ibindi.

Yongeraho ko abagoronome batari bababwira iby’indwara ya “Junjama” dore ko ngo mu gace batuyemo, hafi y’ishyamba ryo ku kirunga cya Muhabura, nta mu-agoronome wari wahagera, kuko kuhagera bigoye.

Kugana ivuriro ry’ibihingwa

Tariki ya 16/10/2013, ubuyobozi bw’akarere ka Burera bufatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) batangije ivuriro ry’ibihingwa riri mu isoko rya Rugarama, mu murenge wa Rugarama.

Ubwo hatangizwaga iryo vuriro, abahinzi bo mu karere ka Burera bashishikarijwe kujya bajyanayo ibihingwa byabo bifite indwara kugira ngo bisuzumwe ubundi hamenyekane indwara birwaye bityo umuhinzi agirwe inama y’uburyo yarwanya cyangwa se yakwirinda iyo ndwara yagaragaye.

Simpenzwe Celestin, Agoronome w’akarere ka Burera, avuga ko iryo vuriro rizagirira akamaro abahinzi bo muri ako karere kuko hari igihe abahinzi, cyane cyane ab’ibirayi, bitiranyaga indwara, bagashaka umuti, bakawutera mu birayi birwaye kandi uwo muti utaragenewe iyo ndwara.

Yakomeje asaba abahinzi kujya bagana iryo vuriro bitwaje ibihingwa bifite ibimenyetso by’indwara.

Abaganga b’ibihingwa babihuguriwe bazajya babafasha kumenya uburwayi bw’icyo gihingwa bityo babashakire umuti, nibiba ngombwa banajyane n’umuhinzi mu murima we, kuvurirayo ibihingwa bye. Ngo ibyo byose bikorwa ku buntu.

Iryo vuriro ry’ibihingwa ryafunguwe rizajya rivura indwara z’ibihingwa byose ariko hitawe ku bihingwa byatoranyijwe guhingwa mu karere ka Burera aribyo ibirayi, ibishyimbo, ibigori ndetse n’ingano.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka