Minisiteri y’uburezi irasaba ababyeyi kureka abana b’abakobwa bakiga Siyansi

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ivuga ko hari imyumvire idafite ishingiro ikiri mu Banyarwanda bamwe na bamwe, ivuga ko hari ibyo umukobwa adakwiye kwiga birimo imibare cyangwa siyansi kuko ngo bishobora gutuma atabona umugabo.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Politiki y’Uburezi muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), Rose Baguma, avuga ko hari abagifite imyumvire ica abana b’abakobwa intege ngo uwize ibintu runaka ari umukobwa ashobora guhura n’ingaruka mbi, cyane cyane uwize siyansi n’imibare akaba yabura umugabo.

Agira ati: “Hari ibintu byinshi muri sosiyete tugenda tubyumva hirya no hino, babwira abana b’abakobwa bati:’wowe niwiga ukaminuza ukiga PhD (impamyabumenyi y’ikirenga) cyangwa se ukiga imibare cyangwa za siyansi nta bwo uzabona umugabo.’ Haracyari ibyo bintu byo kwibeshya bibwirwa abana b’abakobwa.”

Baguma akomeza avuga ko iyi myumvire ituma umwana adafashwa akiri muto bikaba byabangamira imyigire iye. Avuga ko umwana w’umukobwa akwiye gufatwa nk’umuhungu ndetse ntihirengangizwe n’imirimo yo mu rugo.

Agira ati: “kubera iyo myumvire umwana nta bwo afashwa akiri mutoya, biturutse mu miryango imwe ni mwe. Afashwa akiri mutoya ukamwereka ko agomba kwiga, ukamwereka uko akora imirimo yo mu rugo kimwe na musaza we, bagomba kuyikora bakayifatanya ariko agomba no kwiga.”

Mu kiganiro Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard yagejeje ku nteko ishinga amategeko imitwe yombi, ku byagezweho na guverinoma mu kunoza ireme ry’uburezi mu byiciro byose, yavuze ko kwigisha siyansi biri mu bishyirwamo imbaraga kuko iri mu bikenewe ku isoko ry’umurimo.

Yagize ati: “u Rwanda rwibanda cyane kuri gahunda yo kwigisha ibintu binyuranye birimo siyansi, indimi cyane cyane Icyongereza n’ubumenyingiro. Ibi bijyanye n’icyerezo cy’Igihugu cyo kugira abakozi bahagije kandi bashoboye bakenewe kuri iryo soko ry’umurimo.”

Nubwo hakiri imyumvire itandukanye ituma hari abakobwa batiga siyansi n’imibibare, nk’uko bigaragazwa n’imibare yo mu gitabo cy’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (Statistical Year Book 2023), abakobwa biga siyansi muri segonderi bamaze kuba benshi kurusha basaza babo.

Mu mwaka wa 2021/22 abakobwa bari 57.5% mu gihe abahungu bari 42.5%. Mu mwaka wawubanjirije 2020/21 abakobwa bari 55.9%, abahungu banganaga na 44.1%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka