Zimbabwe: Umuhungu wa Robert Mugabe yatawe muri yombi

Robert Mugabe Junior (umuhungu wa Robert Mugabe wigeze kuba Perezida wa Zimbabwe), ari mu maboko ya police mu murwa mukuru Harare, aho arimo kubazwa ibyo avugwaho ko yagize uruhare mu kwangiza amamodoka ubwo bari mu kirori cya weekend.

Ikinyamakuru cya leta the Herald cyanditse iyi nkuru kiravuga ko Robert Mugabe Junior ashobora guhamwa n’icyaha cyo kwangiza imitungo.

Mu gihe we n’abamwunganira mu nkiko ntacyo baratangaza kuri ibyo birego, nta binyamakuru byigenga biragira icyo bibivugaho.

Robert Mugabe Junior, ni umwana w’ubuheta (wa kabiri) wa nyakwigendera Robert Mugabe yabyaranye na Grace Mugabe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka