Yivuganywe n’imvubu yiyororeye

Marius Els, umworozi wo muri Afurika Yepfo, yishwe n’imvubu yari yoroye mu gikingi cye. Iyi mvubu yatangiye kuyorora ifite amezi atanu gusa akaba ndetse yarakundaga kuyigereranya n’umwana we.

Ikinyamakuru Daily Mail cyanditse ko mu ijoro ryo ku cyumweru gishize ari bwo iyi mvubu, yari yarabatijwe Humphrey, yishe shebuja Marius Els, w’imyaka 41 nyuma yo kumukacanga ahantu hatandukanye ku mubiri.

Umubiri wa nyakwigendera watoraguwe wangiritse bikomeye mu mugezi uca mu gikingi cya hegitari hafi 162 giherereye mu gice cy’icyaro aho yari atuye. Ubwo yicaga uriya mugabo, Humphrey [iriya mvubu] yari ifite imyaka itandatu, ipima ibiro 1200.

Ubugome bw’iyi mvubu bwagaragaye muri Werurwe uyu mwaka, ubwo yashakaga kugirira nabi abantu babiri bari batwaye ubwato buto barimo bagendagenda muri uriya mugezi wa Vall.

Nyuma yo kubavudukana, byasabye ko umugabo w’imyaka 52 hamwe n’umwuzukuru we w’imyaka irindwi bava mu bwato, burira igiti. Bari mu giti, bagerageje gusakuza no gukoma mu mashyi mu rwego rwo kwirukana iriya mvubu, dore ko yari yabategerereje munsi y’igiti, ariko biba iby’ubusa. Kera kabaye, shebuja wayo yaje kuyishukashuka akoresheje urubuto rwa pome.

Yatangaje ko icyatumye iri tungo rye rishaka gusagarira bariya bantu ari uko ryari rishonje.

Imvubu zifatwa nka zimwe mu nyamaswa zigira amahane cyane ku isi. Muri kamere yazo zigira amahane menshi, bikaba akarusho iyo zifite ibyana. Zikunze kwica abantu n’iyo ntacyo baba bazitwaye. Zifashisha akenshi amenyo maremare y’imikaka zigira. Aya menyo ashobora gukura kugera kuri sentimetero 50.

Ferdinand Muneza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka