UN irashinja Kongo guhohotera abantu mu gihe cy’amatora
Raporo y’umuryango w’abibumbye (UN) yasohotse tariki 20/03/2012 irashinja inzego z’umutekano z’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo kwica no gufunga abantu bitubahirije amategeko mu gihe cy’amatora ya Perezida yabaye mu mpera z’umwaka wa 2011.
Iyo raporo yibanze ku mvururu z’amatora zabaye hagati y’Ugushyingo n’Ukuboza 2011, ivuga ko abantu 33 bishwe abandi 83 barakomereka. Hari n’abandi 16 baburiwe irengero kugeza n’uyu munsi.
Abantu bagera kuri 265 bashyigikiye Etienne Tshisekedi batawe muri yombi barafungwa ku buryo butubahirije amategeko bazizwa kuba abanyamuryango b’ishyaka ritavuga rumwe na Leta cyangwa kuba baturuka mu ntara Etienne Tshisekedi avukamo; nk’uko iyo raporo ibivuga.
Ibyo byaha byose bishyirwa ku mutwe w’abasirikare bashinzwe kurinda Perezida Joseph Kabila, inzego zishinzwe iperereza, Polisi y’igihugu n’igisirakare cya Kongo (FARDC).
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|