“Umwami Mswati akwiye kuva ku butegeti.”-Bishop Mabuza

Umwe mu basenyeri bakomeye mu itorero ry’abangilikani mu gihugu cya Swaziland witwa Meshack Mabuza yatangaje ko umwami Mswati wa gatatu w’icyo gihugu akwiye kuva ku butegetsi kugira ngo igihugu kigire guverinoma igendera kuri demokarasi.

Musenyeri Mabuza yabwiye BBC ko igihugu cya Swaziland kigendera kuri politiki y’ubuyobozi bwa kera. Ngo ibyo byatumye ubukungu bw’igihugu busubira inyuma ku buryo itangazo rya leta riherutse gutangaza ko bamwe mu bakozi mu bihugu batazahemberwa ku gihe bari basanzwe bahemberwaho.

Nk’uko itangazo rya leta ribivuga ngo umushahara w’ukwezi kwa cumi na kumwe wa bamwe mu bakozi bazawubona mu kwezi kwa cumi n’abiri.

Umuvugizi wa Leta, Percy Simelane, yatangarije BBC ko inteko ishingamategeko yize kuri icyo kibazo guhera mu cyumweru gishize ariko ko nta gisubizo kigeze gihyirwa ahagaragara. Guverinoma ivuga ko ibibazo by’ubukungu ifite bituruka ku ihungabana ry’ubukungu riri mu bihugu byinshi byo ku isi.

Musenyeri Mabuza we ariko avuga ko ibyo byose guverinoma ivuga ari uguhisha ukuri. Yemeza ko ubukungu bwasenzekaye mbere y’uko ibibazo by’ubukungu biri mu isi bitangira.

Umwami Mswati ubu ufite abagore 13, azwi ho gusesagura umutumgo ariko uyu mwaka yasubitse gukora ibirori by’imyaka amaze ashatse umwe mu bagore be kubera ko ubukungu butifashe neza.

Muri Swaziland nta mashyaka menshi yemewe. Mswati ari ku butegetsi kuva mu mwaka w’1986.

Swaziland ifite abaturage barenga miliyoni imwe. Ni kimwe mu bihugu bifite abaturage benshi bafite agakoko gatera SIDA muri Afurika. Kubera ihungabana ry’ubukungu abaturage bafite ubwoba ko batazongera kubona imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA ku buntu.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka