Umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira uduce tumwe na tumwe muri RDC
Umutwe wa M23 wafashe agace ka Bunagana mu Burasirazuba bwa Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo, gahana imbibi n’igihugu cya Uganda.
Bunagara yageze mu maboko ya M23 kuri uyu wa gatanu tariki 06/07/2012 ahagana saa kumi n’ebyiri z’igitondo, nyuma yo kurwana inkundura n’ingabo za Congo; nk’uko umuvugizi wa M23 yabitangarije AFP.
Lt Col Kazaramba, umuvugizi w’ingabo za M23 yavuze ko ingabo za M23 zafashe ako gace kose, abaturage bahatuye ndetse n’ibintu byose bihari.
Abaturage babashije guhunga iyo mirwano bari muri Uganda ndetse n’ingabo zigera ku 1470 za FARDC zageze ku butaka bwa Uganda kubera ko ingabo za M23 zabafungiye inzira zinyuzamo ibikoresho.
Anne Marie Niwemwiza
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
haaaaaaaaa.abazayirwa baragaragaye, nta kurwana kwabo,uwabaha umuziki bakibyinira naho ibyo gukoresha imbunda ntabwo ari utuntu twabo. ubwo se abo basirikari bahunze bazatahuka ryari?
nubwamberenakumva ingabozinganakuriyazihunga igihugu inama natanga nuko imitwe yombi yakwicarahamwe bakajya inama peresida akumva ibibazo byabo kuko natumva ibibazo byabo azashiduka igihu bagifashe kuko ziriya singabo. murakoze
nubwamberenakumva ingabozinganakuriyazihunga igihugu inama natanga nuko imitwe yombi yakwicarahamwe bakajya inama peresida akumva ibibazo byabo kuko natumva ibibazo byabo azashiduka igihu bagifashe kuko ziriya singabo. murakoze
vraiment abakongoman bashoboye umuziki naho intambara yarabihishe? jye mbona umuti wa RDC bawushakira mukubaha bariya bagabo bavuga ikinyarwanda kuko babafitiye runini.
Ni ubwa mbere numva ingabo zingana gutyo zihunga pe! bazabagurire radio bajye babyina NDOMBOLO!