Umuryango wa Sankara ntuzitabira umuhango wo kumushyingura mu cyubahiro

Umubiri wa Thomas Sankara wigeze kuba Perezida wa Burkina Faso ndetse na bagenzi 12 bicanywe muri ‘Coup d’Etat’ yabaye mu 1987, biteganyijwe ko izashyingurwa mu cyubahiro mu mpera z’uku kwezi kwa Gashyantare 2023.

Mu itangazo ryasohowe na Guverinoma y’inzibacyuho ya Burkina Faso, ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, tariki 3 Gashyantare2023, rivuga ko iyo mibiri izashyingurwa muri uku Kwezi kwa Gashyantare mu rwibutso rwashyiriweho Thomas Sankara mu Murwa mukuru w’icyo gihugu Ouagadougou.

Iby’uko gushyingurwa mu cyubahiro kwa Sankara na bagenzi be 12 bari impirimbanyi z’impinduramatarwara muri Burkina Faso, byagarutsweho n’ibinyamakuru bitandukanye harimo ‘Heritage Times’, na ‘BBC’ dukesha iyi nkuru.

N’ubwo biteganyijwe ko iyo mibiri y’abo bantu bafatwa nk’intwari muri icyo gihugu izashyingurwa ahubatswe urwibutso rwa Sankara, ariko ngo umuryango we uvuga ko utazitabira uwo muhango kuko aho hantu kuri bo “hadakwiriye kubera ibibazo byose hafite”.

Ubundi, umubiri wa Sankara n’iy’abo 12 bandi bari kumwe, mbere yari yarashyinguwe mu irimbi riri hanze y’Umurwa mukuru Ouagadougou, nyuma iza gutabururwa mu 2015, kubera impamvu z’ubutabera/ubucamanza.

Umuryango wa Sankara nawo ngo wasohoye itangazo risaba ko ‘hakwiye gushakwa ahantu hatuma imitima ituza, hadatanya abantu kandi hadakurura uburakari’. Bongeyeho ko aho leta yahisemo ‘hateje impaka kandi hatavugwaho rumwe’.
Sankara afatwa na benshi nk’intwari ya Afurika kubera politike z’iterambere ku buzima, uburezi n’ubuhinzi yagaragaje mu myaka ine yamaze ku butegetsi.

Sankara yafashe ubutegetsi binyuze kuri ‘coup d’état’ muri Kanama 1983 ariko yicwa nyuma y’imyaka ine, mu yindi ‘coup d’état’ yayobowe na Blaise Compaoré wari inshuti ye, agahita afata ubutegetsi, yamazeho imyaka 27.

Mu 2014, imyivumbagatanyo y’abaturage ni yo yashyize iherezo ku butegetsi bwa Blaise Compaoré, maze ahungira mu gihugu cy’abaturanyi cya Côte d’Ivoire.
Muri Mata 2022, ni bwo urukiko rwa gisirikare rwa Ouagadougou rwahanishije Compaoré, adahari, gufungwa burundu kubera uruhare rwe mu kwica Sankara na bagenzi be.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka