Umugabo ugurira imodoka umugore mbere yo kuyiha nyina aba agira ubwenge buke - Pasiteri Obi
Pasiteri Ebuka Obi wo muri Nigeria, mu gihe yarimo abwiriza ijambo ry’Imana, yavuze ko umugabo mukuru ufite imyaka 40 kuzamura, ugurira umugore we imodoka mbere yo kuyigurira nyina, aba atagira ubwenge.
Obi avuga ko nyina w’umuntu yigomwa byinshi cyane kubera umwana we, bitandukanye n’uko umugore w’umuntu yakwiyima byinshi kubera umugabo, bityo rero ko umugabo yagombye guha agaciro nyina kurusha uko agaha umugore we.
Videwo y’ubwo butumwa bwa Pasiteri Ebuka Obi yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, nyuma bwazamuye impaka ndende ku bakoresha izo mbuga, bamwe bavuga ko ibyo avuga ari byo abandi bavuga ko ahubwo niba ari uko abyumva ari we udafite ubwenge.
Ikinyamakuru Tuko, cyatangaje ko uwo Pasiteri yavuze ko umugabo muzima utekereza neza, agomba kubanza kugurira imodoka nyina aho kubanza kuyigurira umugore we, kuko nta mpamvu n’imwe ihari yatuma umugabo ashyira umugore we imbere ya nyina.
Yagize ati, “Umugabo uwo ari we wese, ugurira umugore we imodoka mbere yo kuyiha nyina, aba agira ubwenge bukeya”.
Yakomeje agira ati, ”Urashaka kugurira umugore wawe kandi mama wawe ntayo afite?nukora ibyo bintu uri umugabo urengeje imyaka 40, uri umupfapfa. Mbere yo kugurira umugore wawe imodoka, yigurire mama wawe kandi unamushakire umushoferi rwose. Umutimanama wanjye unyibutsa ko hari umuntu wandeze na mbere yo kumenyana n’umugore wanjye”.
Pasiteri yatanze n’indi mpamvu yagombye gutuma nta mugabo ugurira umugore we imodoka mbere yo kuyigarira nyina, avuga ko ababyeyi bahora biteguye kwitangira abana babo kurusha uko abagore bakwitangira abagabo babo.
Yagize ati, “Umugore wawe ntiyakwitangira ngo yemere bamurase, yaba ari aho arira gusa, avuga ngo ntimutwice. Ariko mama wawe yagenda asanga ushaka kurasa umwana we, akamubwira ati ndasa iryo sasu aho kurirasa umwana wanjye, kandi akabikora akomeje mu rwego rwo kurokora umwana we”.
Nyuma yo kureba iyo videwo, uwitwa Wayua yagize ati, ”Ubwo se wowe washakanye na mama wawe? Njyewe nzarera abana banjye mbigisha ko nta deni na rimwe bamfitiye, ko nibashaka kumfasha bazamfasha kuko babishatse ariko ko nta deni bamfitiye”.
Uwitwa Liz Mithamo yagize ati, "Nzarera umwana wanjye neza kurusha uyu. Umuryango ugiyemo niwo w’ingenzi kurusha uwo uvuyemo”.
Uwitwa Justthinkingoutloudh, yagize ati, "Mama wawe afite umugabo we nawe”.
Uwitwa B-kimtai, yagize ati, "Uzasiga So na Nyoko, ubane n’umugore wawe mube umwe. Aba bapasiteri bamwe bagowe n’imyumvire yo mu bihe bya cyera”.
Ohereza igitekerezo
|