Umugaba Mukuru w’Ingabo za Nigeria yitabye Imana

Umugaba Mukuru w’ingabo za Nigeria, Lt Gen Taoreed Lagbaja, yitabye Imana afite imyaka 56, nyuma y’igihe arwaye nk’uko Perezida Bola Tinubu yabitangaje.

Lt Gen Taoreed Lagbaja, yapfuye mu ijoro ryo ku wa kabiri i Lagos. Ariko amakuru arambuye y’uburwayi bwe ntabwo yagiye ahagaragara.

Mu itangazo ryashyizwe kuri X n’umuvugizi wa Perezida wa Nigera, Bayo Onanuga, Perezida Tinubu yihanganishije umuryango wa Gen Lagbaja.

Iri tangazo rigira riti: "Perezida Tinubu yifurije Lt General Lagbaja kuruhukira iteka mu mahoro kandi ko yishimira uruhare rwe rukomeye yagize mu gihugu."

Iri tangazo rikomeza rivuga ko urupfu rwe, ari igihombo gikomeye ku Ngabo za Nigeria, kuko yagize uruhare rukomeye mu bikorwa byinshi by’umutekano mu gihugu.

Umuyobozi w’ingabo ni umusirikare wo mu rwego rwo hejuru mu ngabo za Nigeriya.

Gen Lagbaja yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo za Nigera muri Kamena 2023, ubwo hari hashize igihe gito Perezida Tinubu atangiye kuyobora Nigeria.

Amakuru avuga ko hari impungenge kuko hari hashize iminsi atitabira imirimo ndetse rimwe na rimwe yabaga yagiye kwivuriza hanze y’Igihugu indwara itaramenyekana akaba yari amaze igihe atagaragara mu ruhame.

Mu gihe gito yari amaze kuri uyu mwanya, ibitero by’abarwanyi ba Islamu Boko Haram ndetse n’ibikorwa byo gushimuta, cyane cyane mu majyaruguru no hagati mu gihugu byakomeje kwiyongera.

Ibi bikorwa by’imitwe yitwaje intwaro birimo ishimutwa ry’abana barenga 280 byabaye mu ntangiriro z’uyu mwaka muri gace ka Kuriga.

Lt Gen Lagbaja asize umugore, Mariya Abiodun-Lagbaja n’abana babiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Aho agiye ikuzimu natwe tuzamusangayo.Ariko se koko yitabye imana?Ijambo ry’imana ryerekana neza ko upfuye atongera kumva.Soma mubwiliza 9,umurongo wa 5.Ahubwo rivuga ko upfuye yaririndaga gukora ibyo imana itubuza,izamuzura ku munsi wa nyuma,ikamuha ubuzima bw’iteka.Naho abakora ibyo itubuza,bible ivuga ko abo batazazuka,iyo bapfuye biba birangiye,batazongera kubaho.Uko niko kuli.Ikinyoma cya Roho idapfa kandi itekereza,cyahimbwe n’umugereki witwaga Platon utaremeraga imana abakristu nyakuli basenga.Urugero rwiza,ni igihe Lazaro apfa.Ntabwo Yezu yavuze ko Lazaro yitabye imana,ahubwo yavuze ko Lazaro yapfuye.Byisomere muli Yohana 11:14.Tujye twibuka ko bible isobanura neza ko abigisha n’abemera ibinyoma batazaba mu bwami bw’imana.

rukera yanditse ku itariki ya: 6-11-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka