Umubyigano w’abasezera Magufuli ushobora gukomerekeramo benshi
Mu gihe muri Tanzania bakomeje gusezera ku murambo wa Dr John Pombe Magufuli, mu Mujyi wa Dar Salaam harnzwe umubyigano ukabije ku buryo Polisi itahise imenya umubare w’abashobora kuba bakomerekeye muri uwo mubyigano wari ukabije by’umwihariko ku Cyumweru tariki 21 Werurwe 2021.
Umuhango wo gusezera ku murambo wa Perezida Magufuli wari urimo kubera muri Sitade ya ‘Uhuru Stadium’, ariko umubare w’abaza gusezera wabaye mwinshi cyane kuko ngo hari abinjiriraga mu marembo yemewe abandi bakanyura ahatemewe bose bakinjira muri sitade, bituma umubare uzamuka cyane, abantu barabyigana habamo n’abakomereka.
Uwitwa Lazaro Mambosasa uhagarariye Polisi muri ako gace, yavuze ko kugeza ubu bataramenya umubare nyawo w’abashobora kuba bakomerekeye muri uwo mubyigano, ariko yemeza ko umubare ushobora kuba ari munini.
Kuri uyu wa Mbere tariki 22 Werurwe 2021, umurambo wa Dr Magufuli urasezererwa mu Mujyi wa Ddoma, bikaba biteganyijwe ko bahindura uburyo bwo gusezera ku murambo, kugira ngo birinde umuvundo nk’uwabaye mu Mujyi wa Dar es Salaam.
Abayobozi batandukanye bo muri icyo gihugu, ndetse n’abaturuka mu mahanga bageze mu Mujyi wa Dodoma baje gusezera bwa nyuma ku murambo w’uwahoze ari umuyobozi wa Tanzania Dr Mafuguli.
Uburyo bwo gusezera ku murambo bwahinduwe, ubu ngo abasezera ku murambo ntibanyura iruhande rw’isanduku irimo umurambo wa Perezida Magufuli, ahubwo abari muri sitade imbere barawusezera uri mu modoka iza kuzenguruka inshuro eshanu muri sitade kugira ngo abantu bamusezere uko bikwiye.
Uyoboye uwo muhango yatangaje ko abari hanze ya sitade basubira mu ngo zabo, bagategereza kuzateranira mu midugudu yatangajwe, aho umurambo uzanyuzwa uri mu modoka bagashobora kuwusezeraho bwa nyuma.
Abakozi b’umuryango utabara imbabare ‘Red Cross’ bo baravuga ko muri iyi minsi bafite akazi gakomeye ko kwita ku bantu basezera ku murambo bakagira agahinda kenshi bakagwa hasi, bigasaba ko bajya kwitabwaho.
Inkuru zijyanye na: Magufuli
- Umugaba w’Ingabo za Tanzaniya afitiye ibanga Perezida mushya yabwiwe na Magufuli
- Magufuli arashyingurwa kuri uyu wa Gatanu
- Magufuli yateje imbere umubano w’u Rwanda na Tanzaniya - Minisitiri Ngirente
- Abayobozi baturutse mu bihugu 17 baje gusezera bwa nyuma kuri Magufuli
- Itegeko Nshinga rya Tanzania riteganya iki ku gusimbura Perezida wapfuye?
- Abarimo ibyamamare bakomeje kwihanganisha Tanzania nyuma y’urupfu rwa Magufuli
- Perezida Kagame: Tubabajwe n’urupfu rwa Perezida Magufuli
- Perezida Kenyatta yashyizeho icyunamo kubera urupfu rwa Magufuli
- Perezida wa Tanzania Dr John Pombe Magufuli yitabye Imana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ndabashimira kunkuru mutugezaho ariko ndabasaba kugerageza kongera umubare wa mafoto mu nkuru . Example nkiyi nkuru haraburamo amafoto rwose yerekana ko umubyigano warumeze kandi ni nkuru zose njya nsoma kuri kigali to day . Mbaye mbashimiye ko muzagira icyo mubikoraho .