Umu-Panafricaniste nyawe azakomereka ashake inyabarasanya aho kwirukira Peneselini - Musoni

Umuyobozi w’Umuryango ugamije kubohora Abanyafurika (Pan African Mouvement/PAM)-Rwanda, Protais Musoni aravuga ko batangije urugamba rwo kubohora Abanyafurika mu bijyanye n’ubukungu.

Protais Musoni (hagati) mu kiganiro n'abanyamakuru
Protais Musoni (hagati) mu kiganiro n’abanyamakuru

We n’abandi bayobozi ba PAM-Rwanda barimo gutegura Inama nkuru y’Abapanafurikaniste izabera mu Nteko Ishinga Amategeko ku cyumweru tariki 23 Nzeri 2018.

Avuga ko bakomeje kwigisha indangagaciro z’Ubunyafurika kugira ngo abatuye uyu mugabane bareke kwisuzugura no kwisuzuguza, cyane cyane iyo bigana imico y’ahandi.

Protais Musoni wabaye Ministiri muri Guverinoma y’u Rwanda agira ati "PAM yarabanje irwanya ubucakara buvaho, ikurikizaho kurwanya ubukoloni mu rwego rwa Politiki buvaho, ubu turarwanya ubukoloni mu rwego rw’ubukungu.

"Mbahaye nk’urugero rw’uburyo twakoronijwe, ubundi umuntu ukomeretse yihutira kujya kwa muganga, ariko turashaka ko umuPanafurikaniste nyawe azakomereka agakora ku nyabarasanya aho gushaka peneselini".

Uyu muryango wa PAM-Rwanda uvuga ko urimo kwigisha abantu kwigenga no kwibohora mu bitekerezo ndetse no kwishakamo ibisubizo nyuma y’imyaka itatu umaze utangijwe mu Rwanda.

Amashyirahamwe n’amahuriro y’abantu benshi barenga ibihumbi 30 mu Rwanda kuri ubu bamaze kugerwaho n’inyigisho za PAM, ariko ngo ntabwo intego iragerwaho.

Protais Musoni agira ati "Nzishima abantu mu midugudu yose bageze ku rwego rwo kwigenga mu bitekerezo no kwishakamo ibisubizo, kandi ndumva mu myaka nk’itatu tuzaba tubigezeho".

Avuga ko umuntu uzababazwa n’ibiyobyabwenge mu rubyiruko cyangwa indi mico mibi y’ahandi ngo azaba abaye umuPanafurikaniste wa nyawe, kuko ngo bitari ibinyarwanda.

Umuryango PAM kandi ngo ukomeje kwigisha Abanyafurika kwirinda amakimbirane hagati y’ibihugu no kubana nabi, bitewe n’uko ’ababyungukiramo ari abafite intwaro bashaka kugurisha muri abo baturage barwana’.

Igitegekerezo cyo kubohora Abanyafurika cyatekerejwe bwa mbere n’uwitwaga Henry Sylvester Williams ahagana mu mwaka w’1900, akaba yari agamije kubwira Abanyafurika ubwabo kwanga kugirwa abacakara n’Abanya Burayi n’Amerika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Inama za Honorable Musoni ni nziza ku banyafurika.Ariko ndasaba Musoni yuko yareba n’icyo bible ivuga ku byerekeye ubumwe bw’abantu batuye isi.Kubera ko abantu bananiwe kwitegeka neza ahubwo usanga aribo batuma isi imera nabi,Imana yashyizeho umunsi w’imperuka nkuko Ibyakozwe 17:31 havuga.Kuli uwo munsi wegereje,izabanza ikureho ubutegetsi bw’abantu ishyireho ubwayo nkuko Daniel 2:44 havuga.
Ubwo butegetsi bw’imana buzakura mu isi abantu bose babi busigaze abeza gusa nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Hanyuma isi yose ibe igihugu kimwe cya paradizo.

Munyemana yanditse ku itariki ya: 21-09-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka