Uhuru Kenyatta yasabye Ruto‘ kuva mu magambo’ agakemura ikibazo cya lisansi
Uwahoze ari Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, yanenze bikomeye ubutegetsi bwa Perezida William Ruto kubera izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli n’ubuzima bukomeje guhenda.
Uhuru yasabye ubutegetsi bwa Ruto gushyira imbaraga mu gushaka ibisubizo aho gukomeza gushinja ubutegetsi bwamubanjirije.
Abanyakenya benshi bakomeje kugaragaza impungenge n’uburakari bitewe n’ingaruka z’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, rikomeje gutuma ubuzima bwa buri munsi burushaho guhenda.
Uhuru yabivuze ubwo yagezaga ijambo ku bayoboke b’ishyaka rya Jubilee Party mu gace ka Kiambu, tariki ya 25 Gicurasi, aho yashinje ubuyobozi bwa Ruto gukoresha amagambo menshi no gushinja abandi aho gukemura ikibazo cy’ibiciro bya lisansi.
Uhuru yavuze ko Abanyakenya benshi binubira ubuzima buhenze bwatewe n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli.
Yagize ati: “Ikibazo kiroroshye. Abantu bari gutaka bavuga bati: ‘Njyewe umushahara wanjye wa Gicurasi ni amashilingi 20,000 ya Kenya. Muri ayo, amafaranga menshi agenda mu ngendo zo kujya no kuva ku kazi. Andi ajya mu nzu nkodesha. Hasigaye make yo kugaburira abana no kubajyana ku ishuri. Icyo ni cyo kibazo.”
Uhuru kandi yavuze ko ubutegetsi bwa Ruto bwagombye kwibanda ku gushaka ibisubizo aho gukomeza gushinja ubutegetsi bwamubanjirije.
Yagize ati: “Nimuvuge ku kibazo ubwacyo. Ntimukomeze kuvuga iby’amoko n’ibindi. Niba mushaka ko dufatanya gukemura iki kibazo, twagikemura kuko turi Abanyakenya kandi dukunda igihugu cyacu. Gukomeza gushinja abantu ni gute byafasha igihugu gutera imbere?”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|