Uganda yemeje ko hagaragaye umuntu wa mbere wanduye COVID-19

Leta ya Uganda yemeje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Werurwe 2020, hagaragaye umuntu wa mbere wanduye icyorezo cya Coronavirus.

Uwo ni umugabo w’Umugande w’imyaka 36, utuye mu gace ka Kibuki mu murwa mukuru Kampala, wageze muri Uganda kuri uyu wa Gatandatu aturutse i Dubai, akaba yari mu ndege ya Kompanyi ya Ethiopian Airlines.

Nk’uko byemejwe na Minisitiri w’Ubuzima wa Uganda, Dr.Ruth Aceng, uyi ni we muntu wa mbere ugaragaweho Coronavirus muri iki gihugu.

Uganda yiyongereye ku bindi bihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba birimo Kenya, u Rwanda na Tanzania, byagaragayemo abarwayi ba COVID-19.

MENYA UMWANDITSI

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka