Uganda yahagaritse ubwikorezi rusange mu gihe cy’ibyumweru bibiri

Mu gihe bamaze kubona ko umubare w’abanduye icyorezo cya Coronavirus ugenda uzamuka, abayobozi bo muriUganda bahisemo gushyiraho amabwiriza yo kugabanya ingendo.

Gutwara abantu mu buryo rusange byahagaritswe (Photo:Internet)
Gutwara abantu mu buryo rusange byahagaritswe (Photo:Internet)

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yatangaje ko ubwikorezi rusange buhagaze mu gihe cy’iminsi cumi n’ine (14) mu rwego rwo gukumira ikwirakwira rya Coronavirus.

Nk’uko byatangarijwe kuri televiziyo y’icyo gihugu ku wa gatatu w’iki cyumweru, Perezida Museveni yavuze ko icyo cyemezo cyo gahagarika ubwikorezi rusange, bitangira gushyirwa mu bikorwa ako kanya.

Icyo cyemezo kireba n’abatwara abagenzi kuri za moto, bakunze kwita ‘boda-boda’, aho muri icyo gihugu.

Imodoka z’abantu ku giti cyabo, zizajya zemererwa gutwara abantu batarenze batatu (3) habariwemo n’utwaye imodoka.

Kugeza ubu, Uganda irabarura abarwayi ba Coronavirus bagera kuri 14, harimo n’umwana w’uruhinja ufite amezi umunani.

Moto zizwi nka Boda Boda, ni zimwe mu zatwaraga abantu benshi muri Uganda (Photo:Internet)
Moto zizwi nka Boda Boda, ni zimwe mu zatwaraga abantu benshi muri Uganda (Photo:Internet)

Icyo gihugu kimaze kumenya ko n’Abagande batarasohoka na rimwe muri Uganda barimo kwandura iyo virusi, abayobozi bahise bafata icyemezo cyo kugabanya ingendo mu Mijyi no mu Turere.

Amasoko yo muri Uganda ubundi akunze kurangwa n’urujya n’uruza rw’abantu, azajya yemererwa kugurisha ibyo kurya gusa.

Mu cyumweru gishize, Perezida Museveni yatangaje ko amashuri, utubari, sinema n’ibindi bikorwa bihuza abantu benshi bibaye bihagaritswe mu minsi 32.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka