Uganda: Umusaza yishe umugore we amuziza kwanga ko batera akabariro
Uganda, umusaza w’imyaka 110 ari mu maboko y’inzego z’umutekano akurikiranyweho kwica umugore we w’imyaka 109 akoresheje indobani, amuziza ko yari yanze ko batera akabariro.
Polisi yo mu gihugu cya Uganda, yataye muri yombi uwo musaza witwa Dominic Babiiha w’imyaka 110 ukekwaho kwica umugore we witwa Costansio Bakasisa w’imyaka 109.
Polisi yemeza ko yamwishe akoresheje indobani isanzwe ikoreshwa mu burobyi by’amafi, aho ngo yayimujombye ahantu hatandukanye, umurambo ukaza gusangwa mu nzu babagamo ahitwa i Kahunga, muri Ntungamo.
Umuvugizi wa Polisi muri ako gace ka Ntungamo, Samson Kasasira yavuze ko uwo musaza ukekwaho kuba yishe umugore we w’imyaka 109, akurikiranyweho kuba yaramwishe nyuma yo kumwima bumwe mu burenganzira bw’abashakanye buteganywa n’amategeko.
Ikinyamakuru Daily Monitor cyandikirwa aho muri Uganda, cyatangaje ko Polisi yahise itangira iperereza ku rupfu rw’uwo mukecuru nyuma yo gusanga umurambo we nzu, aho bikekwa ko yaba yaramwishe ku itariki 14 Ukuboza 2023.
Samson Kasasira, yagize ati, “Bivugwa ko ku wa Kane tariki 14 Ukuboza 2023, ahagana saa yine z’amanywa, nyakwigendera yanze ibyo yari asabwe n’umugabo we byo kujyana mu gitanda, kuko yumvaga imbaraga zamushiranye bitewe n’inkorora yari arwaye. Gusa ngo n’ubusanzwe bararaga mu byumba bitandukanye, kuko nyakwigendera yararanaga n’abuzukuru be babiri”.
Polisi yatangaje ko uwo musaza ukekwaho kuba yarishe umugore we, ku wa Gatanu tariki 15 Ukuboza 2023, mu gitondo cya kare ari bwo yumvikanye avuza induru asakuza ngo “ntabwo yapfa wenyine”, ibyo ni byo byatumye, umwe mu buzukuru w’umukobwa aza kureba niba hari ikibazo gihari.
Ubwo ni bwo abozukuru babonye uwo musaza ukekwaho ubwicanyi, afite indobani mu ntoki yakoresheje ayijombagura nyakwigendera, nyuma abo buzukuru bagenda biruka batabaza bashaka uwabafasha.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Bapime ko uwo Musaza ntanubundi burwaui yarafite
Ese burya nabageze muzabukuru baba bakibitekereza gutera akababariro?yewe byabintu birakenerwa mumyaka yose disi
Imana imwacyire mubayo gusa narinziko abasaza mabacecuru bandacyenera gutera akabariro