Uganda: Perezida Museveni yipimishije SIDA ahamagarira abandi baturage kumwigana
Nkuko bitangajwe n’ibiro bishinzwe itangazamakuru bya Perezida Museveni, ngo uyu muyobozi yahagurukiye gushishikariza abaturage ayobora harimo n’abayobozi kwipimisha Sida kugira ngo bamenye uko ubwandu bwa Sida buhagaze muri Uganda kandi hagenderwe ku makuru agezweho.
Ibi perezida Museveni yabitangije nawe ubwe yipimisha ku mugaragaro kugira ngo n’abandi bamurebereho. Yagize ati “Ndashaka ko Abagande bose bamenya uko bahagaze n’uko igihugu gihagaze kugira ngo dukumire ubwandu bushya.”
Mu gihugu ntibyari bisanzwe ko abayobozi bipimishiriza ubwandu bwa Sida ku karubanda, ariko ngo ubu buryo buzatuma n’abaturage basanzwe bitabira kwipimisha no gufata ingamba zo gukumira ubwandu bwa Sida.
Igihugu cya Uganda giteganya kuzaba cyamaze gupima ubwandu bwa Sida abaturage bagera kuri miliyoni 15 mu mpera z’umwaka wa 2014, ariko bikaba bifatwa nk’umuhigo utoroshye ku buryo hiyambajwe Perezida Museveni kugira ngo ashishikarize abantu kwipimisha ari benshi.
Igihugu cya Uganda kigeze kwibasirwa n’ubwandu bwa Sida buri hejuru, icyegeranyo cyakozwe mu 2011 cyagaragaje ko ubwandu bushya muri iki gihugu bugenda bugabanuka aho bwavuye kuri 7.3% bukaba bugeze kuri 6.4% kuva muri 2005.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
perezida wa uganda yataze ikitegerezo kiza niba abandi bayobozi bameranga guryo
museveni yatanze urugero rwiza, ariko abagande bamwe na bamwe ubanza batazi agakingirizo. nonese ko itagabanuka cyane?
nibyiza ko umuyobozi aba intanga rugero kubayoboye. kandi sinabura kunenga ingabo za congo cyokora nkashima UN umwanzuro yafashe