Uganda: Abarwaye COVID-19 bamaze kuba icyenda

Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda yatangaje ko muri icyo gihugu habonetse abandi barwayi umunani bashya ba COVID-19, umubare w’abamaze kumenyekana bagaragayeho icyo cyorezo uhita ugera ku bantu icyenda.

Ku wa Gatandatu tariki 21 Werurwe 2020 nibwo Leta ya Uganda yemeje ko muri icyo gihugu hagaragaye umuntu wa mbere wanduye icyorezo cya Coronavirus.

Uwo ni umugabo w’Umunya-Uganda w’imyaka 36 utuye mu gace ka Kibuki mu murwa mukuru Kampala, wageze muri Uganda kuri uwo munsi aturutse i Dubai, akaba yari mu ndege ya Kompanyi ya Ethiopian Airlines.

Kuri uyu wa mbere tariki 23 Werurwe 2020 nibwo Uganda itangaje ko habonetse abandi umunani, bose bakaba ari abanya-Uganda baheruka gukorera ingendo i Dubai muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu (UAE).

Babiri muri bo bageze muri Uganda bavuye i Dubai ku wa gatanu w’icyumweru gishize, hari ku itariki ya 20 Werurwe 2020, abandi batandatu bagarutse muri Uganda ku cyumweru tariki 22 Werurwe 2020, bose baturutse i Dubai, bakaba baraje mu ndege z’ikompanyi ya Emirates na Ethiopian Airlines.

Kugeza ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda yavuze ko abagenzi 2,661 harimo n’Abanya-Uganda bakekwaho kuba baranduye bashyizwe mu kato, abandi basabwa kwishyira mu kato aho baherereye hose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nta kabuza ibihugu duturanye Coronavirus irabamara,kubera ko bajenjetse ntibigane u Rwanda rwafashe ingamba zikaze.Ikindi kandi,urasanga mu bihugu byinshi basa naho badohora.
Twese twari dukwiye kwibaza aho iyi Coronavirus ijyana isi.Aho ntibyaba ari bya bindi Yezu yavuze ko mu minsi ya nyuma abantu bazagira ubwoba bw’ibintu birimo kubera ku isi nkuko tubisoma muli Luka igice cya 21,umurongo wa 26?Nange ndahamya ko turi mu minsi ya nyuma.Murebe ibintu bibi birimo kubera ku isi.Harimo iyi Virus yamaze abantu,ibiza bifite ubukana budasanzwe,ibitwaro Amerika,Russia na China barimo gukora biteye ubwoba bitabagaho mbere,bishobora kurimbura isi mu kanya gato (hypersonic missiles),etc… Rwose nk’umukristu,nange ndahamya ko iki atari igihe cyo kudamarara,ahubwo koko dukwiye gushaka Imana cyane,twitegura imperuka isaha n’isaha.Tuge twibuka ko na mbere y’Umwuzure wo ku gihe cya Nowa,Imana yabanje “kuburira abantu”,ikoresheje Nowa.Mwibuke ko abantu bari batuye isi icyo gihe banze kumva ibyo Nowa yababwiraga,kugeza igihe Umwuzure wazaga ukabica bose,hakarokoka abantu 8 gusa.Yesu wavuze iyo nkuru,yahamije ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka.Bisome muli Matayo,igice cya 24,imirongo ya 37 kugeza kuli 39.Rwose iyi Coronavirus ni umuburo (warning). Duhaguruke dushake Imana cyane,kugirango tuzarokoke “uwo munsi uteye ubwoba cyane “nkuko bible ivuga muli Yoweli 2,umurongo wa 11.

sezikeye yanditse ku itariki ya: 24-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka