Ubumwe bwa Afurika mu cyuho cya Dipolomasi

Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika(AU) muri iyi minsi uri mu bibazo by’imiyoborere, bituma ikora amakosa menshi muri dipolomasi mpuzamahanga.

Evariste Ndayishimiye aravugwaho gufata ibyemezo bihubukiwe
Evariste Ndayishimiye aravugwaho gufata ibyemezo bihubukiwe

Ikibazo kiri ku mwanya wa mbere uyu munsi, ni ikijyanye no gushyigikira uwahoze ari Perezida wa Senegal, Macky Sall, ku mwanya ashaka kwiyamamazaho w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye.

Iki kibazo cyatewe n’uko gahunda yo kumushyigikira yahagaze nyuma y’uko uburyo bwari bwasabwe n’uyoboye AU, Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye bwo ’guceceka niba muhyigikiye kandidatire’ butagenze neza.

Ibihugu makumyabiri byagaragaje kutemeranya n’ukwihutisha uwo mwanzuro.

Ku rundi ruhande, Ubumwe bwa Afurika bwakomeje gushyira imbaraga mu gushimangira amahoro n’umutekano ku mugabane, aho bwashyizeho uwahoze ari Perezida wa Tanzania, Jakaya Kikwete, nk’intumwa idasanzwe ishinzwe Akarere k’Ihembe rya Afurika n’Inyanja Itukura, hagamijwe guteza imbere ibiganiro by’amahoro.

Hari kandi n’indi ntumwa yashyiriweho ibihugu bya Gabon na Guinée Équatoriale, mu rwego rwo gukomeza gushakira ibisubizo ibibazo bya politiki biri muri ibyo bihugu.

Mu bijyanye n’ubutabera, Ubumwe bwa Afurika bwashyigikiye icyemezo cy’Inteko Rusange ya Loni cyo kwemera ko ubucakara bwakorewe Abanyafurika ari icyaha gikomeye cyibasiye inyokomuntu, bikaba bifatwa nk’intambwe ikomeye iganisha ku butabera.

Nubwo bimeze bityo, haracyari impungenge ku mutekano mu bice bimwe by’umugabane, cyane cyane muri Sudani no muri Madagascar, aho hagaragazwa ibibazo by’umutekano muke n’imiyoborere.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka