U Rwanda rwohereje intumwa muri Ghana ahaganirirwa ikibazo cy’ubucakara bwakorewe Afurika

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Emmanuel Ugirashebuja, yahagarariye Perezida Paul Kagame, mu muhango wo gutangiza inama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma igamije kurebera hamwe intambwe imaze guterwa ku cyemezo gikomeye cya Loni A/RES/90/250 ku bucuruzi bwakorewe abacakara bambutswaga inyanja ya Atlantika.

Iyi nama yateranye ku wa Kane tariki 18 Kamena 2026, yabaye ku butumire bwa Perezida wa Ghana, John Mahama, nyuma y’amezi atatu gusa hatowe umwanzuro w’amateka ujyanye n’iki kibazo cy’ubucurizi bw’abacakara.

Muri Werurwe 2026, Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yatoye umwanzuro wemeza ko ubucakara bwakoreshejwe abirabura ari icyaha gikomeye cyibasiye inyokomuntu. Ni umwanzuro wateguwe na Guverinoma ya Ghana ariko ushyigikiwe na Afurika Yunze Ubumwe.

Mu matora yabaye ku wa 25 Werurwe 2026, ibihugu 123 mu bigize Umuryango w’Abibumbye, byashyigikiye uyu mwanzuro, bitatu birimo Israel na Amerika birawanga n’aho 52 birimo u Bwongereza n’ibindi byo mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi birifata.

Minisitiri Ugirashebuja ageza ijambo ku bitabiriye iyi nama, yavuze ko ari umwanya wo kwibuka ko buri gisekuru gifite inshingano zituruka mu mateka.

Yagize ati: “Ni umwanya wo kwemera ko buri gisekuru gisigarana inshingano zimwe zituruka mu mateka y’ahahise. Hari izireba ejo hazaza, ariko hari n’izidusaba guhangana n’ahashize.”

Yakomeje ashimangira ko amateka agomba kwitabwaho aho kwirengagizwa, agira ati: “Amateka agomba kwitabwaho, ntakwiriye kwirengagizwa.”

Ghana nk’Igihugu cyiteguye uyu mwanzuro wo ku rwego mpuzamahanga, cyagaragaje ko Loni yagombaga kwemera ko ibikorwa by’ubucakara n’icuruzwa ry’abantu bikwiye gufatwa nk’ihonyorwa rikomeye ry’ikiremwamuntu.

Iyi nama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu n’aba za Guverinoma baturutse muri Afurika no muri Karayibe, barimo Perezida wa Liberia, Joseph Boakai uwa SãoTomé & Príncipe, Carlos Manuel Vila Nova, uwa Senegal Diomaye Faye n’uwa Namibia, Dr. Netumbo Nandi-Ndaitwah.

Hari kandi na Minisitiri w’Intebe wa Barbados, Mia Amor Mottley ndetse n’intumwa ziturutse mu bihugu birenga 50.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka